Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaciye amarenga yo gukomeza kuyobora iki gihugu indi myaka myinshi mu gihe abatavuga rumwe na we bamusaba kutarenza mu 2028.
Tshisekedi ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019. Biteganyijwe ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2028 ariko ishyaka UDPS abereye umuyobozi ryatangiye ubukangurambaga bwo kumusabira manda ya gatatu.
Kugira ngo Tshisekedi arenze manda ebyiri bisaba kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga. Abatavuga rumwe na we barabyamaganye, bagaragaza ko mu myaka ibiri iri imbere agomba kuba Senateri nka Joseph Kabila wamubanjirije.
Mu nama y’igihugu y’ibikorwaremezo n’imirimo rusange yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 8 Mata 2026, Perezida Tshisekedi yatangaje ko ateganyiriza RDC ibikorwaremezo bidashobora kwangizwa n’ibiza kandi ko Banki y’Isi yiteguye kubimufashamo.
Tshisekedi yavuze ko afite intego yo guhindura RDC igihugu giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rwa Afurika mu nzego zitandukanye bitarenze mu mwaka wa 2034, ibyumvikanisha ko icyo gihe azaba akiri ku butegetsi.
Yagize ati “Intego yanjye ni ugushyira RDC ku ruhembe mu 2034, ikaba igihugu kiri ku murongo mwiza, giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rw’umugabane. Dufite gahunda yo kubyaza umwanya turimo ku Isi inyungu ikomeye.”
Abo mu ishyaka UDPS barimo Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, bagaragaza ko nta cyababuza kuvugurura Itegeko Nshinga kuko ngo n’ababanjirije Tshisekedi babikoze.
Kabuya na bagenzi be basobanura ko Tshisekedi atagiye ku butegetsi kugira ngo arangize manda ebyiri ahubwo ko yahawe ubutumwa agomba gusohoza bwo gukemura ibibazo RDC ifite, bityo ko niburangire, azava kuri uyu mwanya.





Leave a Reply