,

Polisi ya Kenya yabohoje abakobwa 67 bari bagiye kugurishwa

Posted by

Polisi ya Kenya yabohoje abakobwa 67 bari bagiye gukoreshwa uburaya

Polisi ya Kenya yatangaje ko yatabaye abakobwa 67 bari bafungiwe ahantu hamwe, bagiye koherezwa mu bihugu birimo ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati aho bari barijejwe akazi.

Aba bakobwa bari bahurijwe mu nzu yo mu gace ka Njoro mu Ntara ya Nakuru, iherereye rwagati muri Kenya.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Nelson Koech, yavuze ko abapolisi batabaye aba bakobwa nyuma yo guhamagarwa n’umwe muri bo.

Aba bakobwa babwiye polisi ko bari bamaze amezi bafungiwe muri iyi nzu ndetse ko bahohotewe, ugerageje kubazwa ibijyanye n’urugendo rwabo akabiryozwa bikomeye.

Bavuze ko uretse kuba ahantu mu kivunge, aho bashyizwe hari habi cyane hafite umwanda ukabije.

Umwe ati “Ni ahantu handuye cyane, amasazi atuma ahantu hose. Ntabwo twashoboraga gusinzira. Byasabaga ko turyama ku manywa kuko ninjoro ntabwo twari kubishobora.”

Iyi nzu aba bakobwa bari bafungiwemo yacumbikirwagamo abashaka akazi mu mahanga. Igenzurwa n’ikigo cy’abanyamahanga gikora iyi mirimo ariko uruhushya rwacyo rwarangiye mu Ukuboza 2025.

Nubwo polisi yategetse ko hafungwa, abanyamategeko bahagarariye iki kigo bavuze ko bazitabaza inkiko.

Umwe mu bahagariye iki kigo yavuze ko ari bwo bwa mbere bumvishe ibijyanye n’iyicarubozo muri iki kigo.

Ati “N inde uri kubahohotera, ndi umunyamategeko uzobereye ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri uyu mujyi, ahubwo nakabaye mbarwanirira haramutse hari uwabahohoteye.”

Guverinoma ya Kenya yakunze gusaba Abanya-Kenya bashaka akazi mu mahanga n’imbere mu gihugu kubikora mu buryo bwubahirije amategeko aho kwihereranwa n’abantu batazwi, ibishobora kubakururira ibyago, ibyari akazi bigahinduka kubacuruza.

Minisiteri y’Umurimo muri Kenya muri Mutara 2026 yatangaje ko yakiriye ibirego 390 birimo ibijyanye n’ibigo bikora amanyanga byihishe mu mutaka wo kuvuga ko bishakira abantu akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *