RIB yaburiye abasesengurira imanza ku mbuga nkoranyambaga

Posted by

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga biharaje ibyo gusesengura imanza, basabwa kwigira ku bagiye babyishoramo bikarangira bitabaguye neza.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 10 Werurwe 2026.

Dr. Murangira yagize ati “Biratangaje kubona umuntu yiyita umusesenguzi w’imanza, aho kuzisesengura ugasanga arasesengura umuntu. Ubwo bushobozi mwabukuye he? Mureke gusesengura abantu, musesengure imanza aho gusesengura abantu kuko biraciriritse.”

Dr. Murangira yagaragaje ko abishora muri ubu busesenguzi bafite ingero z’abo bakabaye bigiraho bityo bigatuma batishora mu byaha.

Yifashishije urugero agaragaza ko hari n’abashobora kuba barabihaniwe ariko banze kuva ku izima.

Ati “Rubanda ntirwiga, nta nubwo rwigira ku mateka. Ubu ntabo tuzi ibyo bakoze uko byagenze ubu nta somo tuba tubikuramo?”

Dr. Murangira yavuze ko nubwo Leta y’u Rwanda yatanze ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ariko abakora umwuga wo gutangaza amakuru n’abasesenguzi bakwiye guhugurana cyane ko bose batanganya ubumenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *