, ,

Rubavu: Ikamyo yahitanye abantu 11 abandi barakomereka

Posted by

Ikamyo yagonze imodoka na moto yica abantu 11

Ku wa 27 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye abantu 11, abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Munani z’igicamunsi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze moto yari itwaye abantu babiri bahita bitaba Imana, nyuma igonga abanyamaguru babiri bapfiriye kwa muganga. Yanagonze kandi imodoka yarimo abantu barindwi, batandatu bahita bapfa, umwe arakomereka bikomeye nyuma yo kugwaho na kontineri yari itwawe n’iyo kamyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje ayo makuru anihanganisha imiryango yabuze ababo, anifuriza abakomeretse gukira vuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari utwaye ikamyo, asaba abashoferi bose kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda no kugenzura umuvuduko bakurikije imiterere yawo.

Abari mu ikamyo bo ntibapfuye, gusa umushoferi yakomeretse bikomeye, abandi babiri bari kumwe na we bakomeretse byoroheje. Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi, ari na ho abakomeretse bari kuvurirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *