U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu cyerekezo cy’ishoramari ritanga inyungu ‘Baseline Profitability Index’ (BPI) mu mwaka wa 2026, aho rwagaragajwe nk’igihugu cyizewe cyashorwamo imari kandi ikunguka vuba.
Ibi byasohotse muri raporo yakozwe na Global investment index isanzwe ikoreshwa mu kugaragaza ibipimo bitandukanye bifasha abashoramari kumenya aho bakura inyungu cyangwa aho ibyago ari bike ku isi.
Muri iyi raporo yasohotse mu 2026 yakorewe mu bihugu 100 bitandukanye ku Isi, igaragaza ko mu Rwanda ushoye 1$ ryunguka 2.27$ mu gihe cy’imyaka itanu bityo ko mu Rwanda ari ahantu hizewe kurusha ahandi ku Isi umuntu yashora imari.
U Rwanda rwaje ku isonga n’amanota 1.27, rukurikirwa n’u Buhinde bwaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 1.26 hakurikiraho Maleziya, Botswana, na Qatar.
Iki gipimo ntabwo kireba gusa ubunini bw’ubukungu bw’igihugu, ahubwo cyibanda ku bintu bitatu by’ingenzi umushoramari agomba kumenya mbere yo gushora imari ye mu gihugu runaka.
Icyambere cyirebwaho ni inyungu ushora imari aba yiteze aho harebwa ingano y’amafaranga umushoramari ashobora kunguka mu myaka 5 iri imbere.
Harebwa kandi Ibyago by’ishoramari aho bikubiyemo umutekano w’igihugu, ruswa, n’uburyo amategeko arengera imitungo y’abantu baje gushora imari yabo mu gihugu runaka.
Icya gatatu kirebwaho ari nacyo abashora imari mu Rwanda bishimira ni ukuntu igihugu cyorohereza abaje kuhashora imari kohereza inyungu babonye mu bihugu bakomokamo ntamananiza.
Ibi byose ni byo byashingiweho kugira ngo u Rwanda ruhigike ibindi bihugu byizewe gushorwamo imari kandi ikunguka.
Bamwe mu bashora imari mu Rwanda bishimira ari kimwe mu bihugu byorohereza abashoramari kuruta ibindi ku Isi ndetse rukaba rworoshya ubucuruzi ku kigero cyo hejuru.
Bavuga ko kandi u Rwanda rutajya rubangamira abashoramari b’abanyamahanga kohereza amafaranga bungutse mu bihugu byabo ko igihe cyose babyifuje bayohereza ntankomyi kuko bahabwa uburenganzira busesuye bwo kuba bayokoresha icyo bashaka.
Fasseha Teame ni umushoramari ukomoka muri Eritrea avuga ko avuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari bitewe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse n’ubufatanye bw’izindi nzego zitandukanye.
Yagize ati “ U Rwanda ni ahantu heza umuntu wese yashora imari ye kandi akizera kunguka mu gihe cya vuba, nk’ubu twebwe dufitanye imikoranire n’inzego zitandukanye kandi ni twe dushinzwe gucunga Kigali Logistic Program kandi gukorera hano mu myaka itanu ishize byatubereye amahirwe kuko dukoresha abarenga 700 mu mirimo iziguye n’itaziguye ndetse 90% byabo ni Abanyarwanda.
Impuguke mu by’ubukungu zemeza u Rwanda mu myaka itambutse rufite byinshi rwakoze mu kureshya abashoramari biromo korohereza abashaka kohereza inyungu bungutse mu bihugu byabo bitandukanye n’ibindi bihugu bishyiraho amategeko akakaye harimo no kubabuza kuyohereza cyangwa kubashyiriraho umusoro uhanitse kugira ngo babashe kuyohereza.
Mu Rwanda mu 2024 agaciro k’ishoramari ry’amahanga kageze kuri miliyari 3.2$, mu gihe rwihaye intego yo kuba mu 2029 kazaba karageze kuri miliyari 4.6$.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.4% muri 2025, burenga intego ya 7% yari yarateganyijwe.
Mu 2025 Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 ku Isi mu bihugu byiteguye koroshya ubucuruzi (Business Readiness), ruba uwa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Mu cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2050 rwihaye intego yo kuzaba ari igicumbi muri serivise zitandukanye mu Karere ruherereyemo.





Leave a Reply