Etienne Davignon wahoze ari umudipolomate ukomeye mu Bubiligi yajuririye icyemezo cy’urukiko cyamusabaga kurwitaba kubera ibyaha akekwaho kubera uruhare yaba yaragize mu iyicwa rya Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 1961.
Ni nyuma y’uko Urukiko rwo mu Bubiligi ku itariki 17 Werurwe rwari rwategetse Davignon w’imyaka 93, wahoze ari visi-perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, akurikiranwa n’ubutabera kubera uruhare akekwaho kugira muri ubwo bwicanyi bwabaye mu myaka 65 ishize.
Uwo mugabo ni we wenyine ukiriho mu Bubiligi 10 bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Lumumba mu kirego cyatanzwe n’abo mu muryango we mu 2011. Ndetse byasabye imyaka irenga 10 icyo kirego gitanzwe kugira ngo ubutabera mu Bubiligi bwemere kuburanisha urwo rubanza.
Umunyamategeko wa Davignon yatangarije Reuters ko umukiliya we yajuririye icyo cyemezo, ariko ntiyagira byinshi atangaza ku birebana n’ubwo bujurire.
Abashinjacyaha bavuga ko Davignon, wari umudipolomate icyo gihe, yaba yaragize uruhare mu ifatwa cyangwa ihererekanywa rya Lumumba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kumutesha agaciro.
Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC waharaniye Ubwigenge bwayo, yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakolonije iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.
Nubwo ubutegetsi bwa Lumumba bwamaze amezi atatu gusa, yabaye ikimenyetso gikomeye cy’urugamba rwo kurwanya ubukoloni mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika byari biri muri urwo rugendo.
Iperereza ryakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ku dosiye y’urupfu rwa Lumumba mu 2001 ryanzuye ko iki gihugu cyarugizemo uruhare, ibyatumye mu 2002 Guverinoma yacyo isaba imbabazi umuryango we na RDC muri rusange.








Leave a Reply