,

Umunyamakuru DC Clement arafunze nyuma yo gusenyerwa inzu

Posted by

DC Clement yatawe muri yombi

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, umunyamakuru wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana mu Mujyi wa Kigali.

Iri fatwa ryakurikiye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyamakuru yari yatangaje ko yasenyewe inyubako mu buryo yavuze ko ari akarengane. Yagaragaje ko iyo nyubako yari ayihuriyeho n’abandi, harimo n’igitekerezo cyo kuhubaka ishuri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko DC Clement akekwaho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Mu itangazo ryasohowe n’Umujyi wa Kigali, hagaragajwe ko uyu munyamakuru yari yarahawe uruhushya rwo gusana inzu ishaje ifite metero 7.5 kuri 7, ariko hakaba hari amabwiriza yagombaga gukurikizwa.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko DC Clement yari yemerewe: Gusana inkuta ebyiri (inyuma n’urubavu rumwe), gusimbuza amabati.

Akomeza asobanura ibyo atari yemerewe gusa we akaza kubikora: Guhindura imiterere y’inzu, kongera cyangwa kugabanya ubunini bwayo, kubaka uruzitiro cyangwa izindi nyubako nshya

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi agaragaza ko: atubahirije ibisabwa mu ruhushya yari yahawe, yatangiye kubaka inyubako nshya aho gusana iyari isanzwe, yavuze ko yubaka ishuri kandi bitemewe kubaka ishuri nta byangombwa byabigenewe, hari amakuru ko yakoresheje inzira zitemewe mu gushaka uburenganzira bwo kubaka.

Byongeye kandi, ubutaka iyo nyubako iriho buri mu gice cyagenewe ubuhinzi, aho kubaka inyubako zihoraho bitemewe nk’uko biteganywa n’igishushanyo cy’imiturire y’Umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *