Nyuma y’uko umunyamakuru Niyigaba Clement atawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, yaciye bugufi asaba imbabazi aho yavuze ko yabikoreshejwe n’umujinya.
Uyu munyamakuru wamamaye nka DC Clement, yatawe muri yombi ejo hashize tariki ya 31 Werurwe 2026 nyuma y’uko asenyewe ishuri yarimo yubaka muri Jabana ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
DC Clement na mugenzi we bahawe icyangombwa cyo kuvugurura inzu ahubwo bahita bubaka ishuri, binyuranye n’ibyo bari bemerewe cyane ko n’aho iyo nzu iri ari mu kibanza cy’ubuhinzi atari icyo kubakamo.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yaherekejwe n’amagambo asobanura uko byagenze ndetse na we akiyemerera ko yahawe icyangomvwa cyo kuvugurura ariko akubaka bushya kuko yari yabigiriwemo inama na Engeneer w’Umurenge wa Jabana, yavugaga ko yarenganye bakaba bahonbye miliyoni 70 Frw
Nyuma yo gutabwa muri yombi aho afungiwe muri afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana yanditse ibaruwa ifunguye asaba imbabazi.
Ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”
“Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.”
Yasoje abwira abakunzi be ko abakumbuye ndetse ko ahari arinzwe ameze neza.








Leave a Reply