Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yashimiye abakinnyi banyagiye Grenada ibitego 4-0, ababwira ko nta gusubira inyuma kuko ari intangiriro z’Amavubi mashya.
Ibi yabitangije mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wa mbere mu Itsinda A ry’imikino ya FIFA Series 2026, itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Ubwo abakinnyi bari bageze mu rwambariro, Stephen Constantine yashimiye abakinnyi ariko ababwira ko ari intangiriro, akazi gakomeye kari imbere.
Ati “Mwakoze cyane, nabonye ikipe nifuza ku mukino wa mbere. Mushobora kuba mutanzi neza, ariko Iyo mvuze ibintu mba nkomeje, mwakinnye neza pe. Twakinnye n’ikipe ititeguye neza, iyo iza kwitegura twari kubona ibitandukanye, ariko tukabatsinda.”
“Mumenye ko izi ari intangiriro z’Amavubi mashya, bivuze ko tudakwiriye gutsindwa n’uwo ari we wese uhereye ku wo tuzakina mu minsi itatu iri imbere. Mwibuke ko mutsinze ibitego bine ikipe mpuzamahanga. Ibi byarangiye dutegure ibizaza.”
Constantine yongeyeho ko akazi gakomeye katari muri iyi mikino ya gicuti u Rwanda ruri gukina, ahubwo kari muri Kamena 2026, ubwo ruzaba ruri guashaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Muri uyu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame, ibitego bya Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo byahesheje u Rwanda kuzakina umukino wa nyuma w’Itsinda A uzaruhuza na Estonia ku wa Mbere Saa Tatu z’ijoro muri Stade Amahoro.







Leave a Reply