Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Juvénal Habyarimana yari amaze kwicwa ahanuwe mu ndege yari imuvanye mu biganiro by’amahoro bya Arusha muri Tanzania, u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand bwacitse umugongo kuko bwari bubuze inshuti magara.
Inyandiko y’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Bufaransa yo ku wa 8 Mata 1994, igaragaza ko guhera mu gitondo cyo ku wa 7 Mata, abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zarindaga Habyarimana bariye karungu, bagaba ibitero kuri ngabo za RPA Inkotanyi zari kuri CND, bafunga banica abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’Abatutsi.
Mu bishwe muri icyo gitondo harimo Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Landoald Ndasingwa wari Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage muri Guverinoma yari ishingiye ku masezerano ya Arusha.
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi byakajije umurego ubwo insoresore z’Interahamwe zari zifite intwaro ndetse n’abasirikare bari bataye umutwe bazengurukaga umujyi wa Kigali kandi ngo hari n’abarashe kenshi ku ngabo z’Abafaransa.
Iyi nyandiko ivuga kandi ko abasirikare barindaga Habyarimana bagose ibigo byabagamo ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), bazibuza kubisohokamo kandi ko hari n’izishwe icyo gihe.
Kubera ko kugarura umutekano muri Kigali byari bigoye icyo gihe, nk’uko iyi nyandiko ibisobanura, Leta y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo gucyura bwangu Abafaransa bose bari mu Rwanda kuko byagaragaraga ko umutekano wabo ushobora kujya mu kaga.
U Bufaransa bwatangije ‘Opération Amaryllis’ yo gucyura Abafaransa bari i Kigali, abari mu ntara nko muri Gitarama na Butare bafashwa guhungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Kugira ngo igikorwa kigende neza i Kigali, u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo koherezayo abakomando, bamwe muri bo bahabwa inshingano yo kugenzura ikibuga cy’indege cya Kigali guhera mu gitondo cyo ku wa 9 Mata 1994.
Abakomando b’Abafaransa bari i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique na Libreville muri Gabon bamenyeshejwe ko bagomba kwitegura, bakajya gufasha abari i Kigali mu gihe ‘Opération Amaryllis’ yagorana bitewe n’umwuka wari uhari.
Lt Col Jean-Jacques Maurin wari umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, ni we wahawe inshingano yo kuyobora ‘Opération Amaryllis’ mu gihe Col Henri Poncet we yari ashinzwe imicungire y’abasirikare.
Uretse ingabo z’u Bufaransa zahawe inshingano yo kugenzura ikibuga cy’indege cya Kigali, hari izindi zoherejwe kurinda umutekano wa Ambasade n’izindi site zitandukanye zakusanyirizwagamo Abafaransa n’izari zishinzwe kubaherekeza mu gihe bajya ku kibuga cy’indege.
Ingabo z’u Bufaransa zari zasabwe kutagira uruhare mu mirwano yari yatangiye guhanganisha ingabo za RPA n’izatsinzwe (Ex-FAR), ariko ko zifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe hari abari kugerageza kwitambika ‘Opération Amaryllis’.
Muri Mata 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yatangaje ko ingabo z’u Bufaransa zabonaga Abatutsi bicwa na Ex-FAR n’Interahamwe ariko ko zanze kubatabara, zitwara bene wazo gusa.
Dr. Bizimana yagize ati “Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo. Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi, babasigira Interahamwe.”
Zahawe ibwiriza ryo gucyura bwa mbere abantu 60 byitwaga ko ari bo bafite ibyago byo kwibasirwa, hashingiwe ku rutonde rwatanzwe na Ambasaderi w’u Bufaransa, Jean-Michel Marlaud, abandi bakagenda mu bindi byiciro.
Mu batwawe muri ‘Opération Amaryllis’ tariki ya 9 Mata harimo abo mu muryango wa Habyarimana, barimo umugore we, Agathe Kanziga, abana be n’inshuti zabo, bose bari mu rugo i Kanombe, hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali.
Opération Amaryllis yarangiye tariki ya 12 Mata 1994, kandi u Bufaransa buhamya ko yagenze neza. Hifashishijwe indege icyenda z’ubwikorezi zirimo umunani za C-160 n’imwe ya C-130.







Leave a Reply