Inzego z’umutekano n’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gushakisha Maj Gen (Rtd) William Neil McCasland wahoze mu buyobozi bukuru bw’ishami ry’ubushakashatsi mu ngabo zirwanira mu kirere, umaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero.
Polisi yo muri New Mexico yatangaje ko Maj Gen (Rtd) McCasland yavuye mu rugo rwe mu gace ka Albuquerque mu gitondo cyo ku wa 27 Gashyantare 2026, kandi ko kuva ubwo atarongera kuvugana n’umuryango cyangwa inshuti ze.
Kuva Maj Gen (Rtd) McCasland yaburirwa irengero, hakozwe isaka n’umukwabu ukomeye muri Albuquerque, abantu barenga 600 babazwa niba hari amakuru bafite ku irengero rye ariko igisubizo nticyabonetse.
Urubuga rw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere rugaragaza ko Maj Gen (Rtd) McCasland yakoze imirimo yibanda ku bushakashatsi ndetse n’ikoranabuhanga, ayo yayoboye laboratwari iherereye mu birindiro bya Wright-Patterson biri muri Leta ya Ohio.
Rugaragaza kandi ko Maj Gen (Rtd) McCasland ufite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bumenyi bw’isanzure, yanayoboye laboratwari y’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere iri mu birindiro bya Kirtland, aba n’Umuyobozi wungirije wa santere y’ibikoresho by’igisirikare na misile muri Odgen.
Kubera ko ibirindiro bya Wright-Patterson bivugwaho kubika ibimene by’ibyogajuru by’amayobera bishobora kuba byaraguye hafi y’agace ka Roswell muri Nyakanga 1947, hari abagaragaza ko Maj Gen (Rtd) McCasland wayoboye laboratwari yaho ari umuntu udasanzwe.
Maj Gen (Rtd) McCasland yabuze nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump atangaje ko yasabye igisirikare n’izindi nzego z’umutekano gushyira hanze amakuru ajyanye n’ibivejuru bizwi ‘aliens’ n’ibyogajuru byabyo bizwi nka ‘UFOs’.
Umugore wa Maj Gen (Rtd) McCasland, Susan McCasland Wilkerson, yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko umugabo we yakoranye n’abakora ubushakashatsi kuri ‘UFOs’ ariko ko bidakwiye kuba impamvu yo kumushimuta kuko nta byinshi abiziho.
Susan yagize ati “Ni ukuri ko Neil yakoranye by’akanya gato n’abakurikirana ibya UFO. Uko gukorana ntigukwiye gutuma umuntu ashimuta Neil kuko nta bumenyi bwihariye afite ku bivejuru cyangwa ibimene byo mu mpanuka ya Roswell bibitse kuri Wright-Patt.”
Maj Gen (Rtd) McCasland yinjiye mu ngabo za Amerika mu 1979, ubu akaba afite imyaka 63. Yari amaze hafi imyaka 13 asezeye mu gisirikare. Umugore we ahamya ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite ku buryo yayoba cyangwa akitiranya inzira.






Leave a Reply