Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko ibivejuru ari amadayimoni, ndetse yiyemeza gukoresha ububasha afite areba mu nyandiko za Leta ziga kuri ibi biremwa bidasanzwe.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, ubwo yari yatumiwe na Benny Johnson umenyerewe mu biganiro bya ‘podcast’. Vance yumvikanye avuga ku nyandiko zisobanura ibivejuru n’amakuru Leta ishyira hanze.
Yakomeje avuga ku gace ka ‘Area 51’ bivugwa ko kabitse amakuru akomeye y’ibivejuru, ashimangira ko ari ingingo imushishikaje ariko atarabona umwanya wo kuyikurikirana.
Ati “Ni inshuro nyinshi nateguye gusura Area 51, nkavuga nti tugiye i New Mexico, byose turahava bisobanutse, gusa umwanya w’urugendo ugahurirana n’ibindi […]. Nshishikajwe na byo kurusha undi muntu wese. Mfite imyaka itatu yo kwinjira ahari ibyahishwe abandi, rero nzabisesengura neza.”
Area 51 ni agace k’ibirindiro by’igisirikare cya Amerika kabujijwe kukageramo gaherereye muri Nevada y’amajyepfo, aho byakunze kuvugwa ko hahishwe ubushakashatsi bwiga ku bivejuru n’ibintu biguruka mu kirere bitazwi inkomoko.
Muri Gashyantare Perezida Donald Trump yasabye inzego za Leta kugaragaza no gushyira hanze inyandiko zivuga ku bivejuru. Nyuma yaje kwisubiraho, avuga ko
yihutiye gushyira mu bikorwa iri tegeko nyuma y’ubusabe bwa benshi bwaje ubwo uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama yemezaga ko ibivejuru bibaho.
Trump yavuze ko Obama yashyize hanze amakuru y’ibanga, ko atari akwiye kubikora.
Vance mu kiganiro na Johnson yakomeje kumvikana yita ibivejuru amadayimoni, ati “Sintekereza ko ari ibivejuru, ahubwo ni amadayimoni […] ni ibiremwa bigenda hirya no hino bigirira nabi abantu.”
Inyota yo kumenya niba ibivejuru bibaho yatangiye kugaragara cyane mu myaka yatambutse ubwo Leta ya Amerika yakoraga iperereza mu nyandiko zitandukanye zirimo n’iyakozwe n’ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo gishinzwe kugenzura ibintu bigenda mu kirere bitazwi inkomoko (AARO), hakanashyirwaho umurongo udasanzwe ukoreshwa n’abatwara indege n’abaturage igihe babonye ibintu bidasanzwe bigenda mu kirere.
Kugeza muri Werurwe 2024, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko itarabona ibyemeza ko hari ibintu bidasanzwe bigenda mu kirere cyangwa ikoranabuhanga ry’ibivejuru, ndetse isobanura ko ibyagiye bivugwa cyane byabonywe n’abantu ari ibimashini biguruka mu kirere bikoreshwa mu mihindagurikire y’ikirere, indege z’ubutasi na satelite aho kuba ibivejuru.







Leave a Reply