Mu bilometero ijana uvuye mu murwa mukuru wa Ecuador ukagera mu ishyamba rya Amazon, uhasanga ibiti bigenda byitwa Socratea exorrhiza. Hoya, ntabwo uzahura na byo bivuye gushoka cyangwa se guhiga nk’inyamaswa kandi ntabwo bigenda ku maguru abiri cyangwa ane, ahubwo bigenda mu buryo bwihariye.
Ibiti bya Socratea exorrhiza bigira uburebure buri hagati ya metero 15 na 20 kandi uruti rwabyo ruba rugororotse. Abakerarugendo benshi bajya kwihera ijisho ibi biti biteze ko bari bubibone bigenda, ariko bitwara igihe kinini kugira ingo ibi biti byimuke ku ntera igaragarira ijisho.
Uruti rwa Socratea exorrhiza ruba rudafashe ku butaka ahubwo rufashwe n’imizi ikomeye. Uko ubutaka bw’aho kiri bugenda bwangirika, imizi y’acyo iruma hakamera indi mu cyerekezo cy’iburasirazuba. Uruti rwacyo narwo ruhita rureba mu cyerekezo cy’iyo mizi mishya maze uko gikomeza kumera imizi mishya kigakomeza cyerekeza imbere.
Buri munsi iki giti kimuka ho santimetero imwe cyangwa ebyiri kandi umwaka ujya gushira kimaze kwimuka muri metero enye cyangwa eshanu, mu gihe mu myaka itanu kiba cyageze muri metero 20.








Leave a Reply