,

WRC Safari Rally: Imodoka ya Kalimpinya yakuwe muri Shampiyona Nyafurika

Posted by

Imodoka ya Kalimipinya yakuwe mu irushanwa Nyafurika

Umunsi wa mbere wa WRC Safari Rally wagoye Abanyarwanda, aho wasize imodoka imwe ivuye mu irushanwa, iya Queen Kalimpinya itari yujuje ibisabwa ikurwa muri Shampiyona Nyafurika isigara muri Shampiyona y’Igihugu, izindi ebyiri zemererwa gukomeza.

Ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo muri Kenya hatangiye kubera irushanwa ry’amasiganwa y’imodoka mu mihanda y’igitaka ‘WRC Safari Rally’, riberamo Shampiyona y’Isi, Shampiyona Nyafurika ndetse na Shampiyona y’Igihugu.

U Rwanda rwari rufite imodoka enye muri iri rushanwa ziri guhatana ku rwego Nyafurika, harimo Subaru Impreza WRX STi itwawe na Giancarlo Davite afatanyije na Nyiridandi Fabrice ‘Yoto’.

Hari kandi Subaru Impreza WRX STi itwawe na Kalimpinya Queen afatanyije na Ngabo Olivier, Mitsubishi Lancer Evo X itwawe na Gakwaya Jean Claude afatanyije na Mugabo Jean Claude n’indi ya Subaru Impreza WRX STi itwawe na Kanangire Christian afatanyije na Shyaka Kevin.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa, imodoka ya Queen Kalimpinya yahise ikurwamo kuko hari ibyo itujuje kugira ngo yemererwe gukina Shampiyona Nyafurika, isigara muri Shampiyona y’Igihugu, ari na yo iza gukina ku munsi wa kabiri w’irushanwa uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe.

Imodoka ya Mitsubishi Lancer Evo X itwawe na Gakwaya Jean Claude afatanyije na Mugabo Jean Claude na yo yakuwe mu irushanwa, nyuma yo guhanwa amasegonda 10 kubera gukererwa umunota umwe.

Subaru Impreza WRX STi itwawe na Giancarlo Davite afatanyije na Nyiridandi Fabrice ‘Yoto’ iracyari mu irushanwa, nubwo ku munsi wa mbere yahawe ibihano byo gukurwaho amasegonda 20 kubera ko yakerewe iminota ibiri.

Umwongereza Elfyn Evans ukinana na Scott Martin batwara imodoka ya Toyota Gazoo Racing WRT ni bo bitwaye neza ku munsi wa mbere w’iri siganwa, cyane ko ari na bo bayoboye Shampiyona y’Isi ya 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *