,

Yampano n’umugore we Vava bavuze n’akari imurori ku mashusho yabo y’urukozasoni yagiye hanze

Posted by

Umuhanzi Yampano n’umugore we Vava bagaragaye mu kiganiro bagaruka ku bihe bikomeye banyuzemo nyuma y’amashusho yabo y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, basaba imbabazi imiryango yabo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza aba bombi batera akabariro, ibintu byateje impaka ndende mu bakoresha imbuga zitandukanye ndetse bigera n’aho hari abantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyasakaza.

Mu kiganiro basangije abakunzi babo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, Yampano n’umugore we bavuze ko ibyo byabaye ari ikintu cyabakomereye cyane, ndetse bavuga ko ari kimwe mu bintu bibi byigeze kubabaho mu buzima.

Yampano yavuze ko ibyabaye byababaje umuryango wabo cyane kuko byabaye nk’impanuka itunguranye itari iteganyijwe.

Ati “[…] Hari ibyago byatugwiriye nk’umuryango bitubaho ku bw’abantu. Navuga ko mu buzima bwanjye ari cyo kintu kitari cyiza nahuye na cyo kandi ntari niteze. Ariko buri kintu cyose kibaho ku bw’impamvu, kandi ntekereza ko buri kintu cyose umuntu acamo aba ari ishuri. Kandi ishuri rigira amasomo yaryo, kandi biba byiza iyo amasomo ubashije kuyacamo neza ugatsinda.”

Ku ruhande rw’umugore we na we yavuze ko kubona amashusho yabo ari hanze mu ruhame byamubabaje cyane, avuga ko ari cyo kintu gikomeye cyamubayeho kuva yabaho.

Ati “Ikintu cyambayeho kikambabaza cyane ni ukubona amashusho yacu ari hanze muri rubanda. Byarambabaje cyane.”

Aba bombi bavuze ko iminsi yakurikiye isakara ry’ayo mashusho yababereye ibihe bikomeye cyane, ariko bagashimira Imana yabafashije gukomeza gukomera no gukomeza urugendo rwabo nk’umugabo n’umugore.

Umugore wa Yampano yavuze ko icyo gihe bari bakeneye cyane abantu bababa hafi ndetse bagakomeza gushyigikirana hagati yabo.

Yagaragaje ko nubwo byari ibihe bikomeye, urukundo rwabo ari rwo rwabafashije gukomeza kwihangana.

Ati “Ikintu kikurimo ntaho kijya. Nubwo mwaba muri mu bigeragezo bikomeye, iyo umuntu aguhora ku mutima mukomeza kubyihanganira.”

Ku ruhande rwa Yampano na we yavuze ko nubwo ibyo byabaye byari bimeze nk’ibigeragezo byari bigamije gusenya urukundo rwabo, batigeze bemera ko bibatandukanya.

Ati “Tumaze gushorwaho izo ntambara twasanze ari ibintu bitureba twebwe ba nyirabyo, ni twe byugarije. Nta wundi muntu bireba, yego n’imiraryango irababaye ariko cyane cyane nit we bireba. Rero, twashyize hamwe turasenga, ibintu bigenda neza kruushaho.”

Mu kiganiro cyabo cy’isaha 1 n’iminota 16 n’amasegonda 36’, Yampano n’umugore we bafashe umwanya munini basaba imbabazi imiryango yabo, bavuga ko ariyo yababajwe cyane n’ibyabaye.

Bavuze ko kuba amashusho yabo yaragiye hanze byabateye ipfunwe rikomeye, cyane cyane iyo batekerezaga uko imiryango yabo yabifashe.

Yampano yavuze ko umuryango we wamushyigikiye nubwo byari ibihe bitoroshye. Ati “Umuryango wanjye uranzi neza, bazi ibyo nakora n’ibyo ntakora. Ibyabaye ni nk’isuri ishobora gutwara inzu wubatse. Iyo bibaye abavandimwe baragufasha ntibagutererana.”

Umugore we na we yavuze ko ku ruhande rwe byari bigoye cyane kwiyumvisha uko umuryango we wakiriye ayo mashusho.

Ati “Ntabwo byari byoroshye, cyane ko tugendeye ku muco n’indangagaciro z’umukobwa. Nanjye nkibibona nahise ntekereza abo mu muryango wanjye.”

Aba bombi banasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange ku byabaye, bavuga ko ari ikintu babona nk’impanuka yabagwiririye kandi biteguye kubirenga bagakomeza ubuzima bwabo.

Yampano yavuze ko hari igihe ibintu byamukomereye cyane kugeza aho agera ku rwego rwo kwiheba, bituma umugore we amusaba gufata akanya buri wese akabanza gutuza akitekerezaho.

Icyakora nyuma y’igihe gito bongeye kuvugana baganira, baza kongera kubaka urugo rwabo.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba umugore we yaramubaye hafi muri ibyo bihe byamuhaye impamvu yo kongera kumukunda no kumwizera.

Ati “Byampaye impamvu yo kongera kumukunda no kumwizera. Biragoye kubona umukobwa mwacana muri biriya bihe kugeza ubu mukaba mukiri kumwe.”

Umugore we na we yavuze ko nubwo ibyabaye byamugizeho ingaruka, yumvise ko Yampano ari we wari ukeneye imbaraga kurushaho.

Ati “Nsanga byamugizeho ingaruka nyinshi kundenza, numva ari njye ugomba kumuba hafi.”

Mu gusobanura uko bari kugerageza gukira ibikomere, umugore wa Yampano yavuze ko ikintu cyamufashije cyane ari ugusenga no kwegera Imana.

Ati “Muri kiriya gihe nta kintu cyari kundokora uretse gusenga. Narasenze nongera kwegera Imana.”

Ku ruhande rwa Yampano na we yavuze ko muri ibyo bihe biyemeje gufata imbuga nkoranyambaga nk’umwanzi wabo kuko hari amakuru menshi yavugwaga atari ukuri.

Yagaragaje ko icyabafashije ari ugushyira hamwe nk’umuryango no kwirinda igitutu cy’abavuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gusoza, aba bombi bavuze ko nubwo ibyo banyuzemo byari bikomeye, bizeye ko bazabasha kubirenga bagakomeza kubaka ubuzima bwabo n’urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *