Perezida Ndayishimiye yemeje ko inkongi y’umuriro yatwitse ububiko bw’intwaro utatewe n’umuriro w’amashanyarazi

Posted by

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko inkongi yafashe ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare cya ‘Camp Base’ i Bujumbura mu mpera za Weruwe itatewe n’umuriro w’amashanyarazi, bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere.

Ububiko bw’ibisasu muri iki kigo bwafashwe n’inkongi ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe. Byose byaraturitse, bimwe bisenya inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa, byica abantu 13, bikomeretsa 57 barimo abasirikare batatu nk’uko Leta yabitangaje.

Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’ikinyamakuru Yaga Burundi, yatangaje ko abantu bihutiye kwemeza ko umuriro w’amashanyarazi ari wo wateye iri turika kubera ko ari wo umenyereweho gutera inkongi zikomeye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko mu bubiko bw’intwaro nta muriro w’amashanyarazi uhaba, ahamya ko ibyo abihagazeho kuko yigeze kuba umusirikare ushinzwe ibikoresho bya gisirikare kandi ko yasuye Camp Base kenshi.

Yagize ati “Ikintu cya mbere kizira, ahari biriya nta muriro w’amashanyarazi ujyaho. Impanuka y’inkongi si u Burundi gusa, nta gihugu na kimwe kitagira iyo mpanuka ahubwo bitarakugeraho, ushimira Imana uti ‘Imana nisingijwe mu Ijuru’.”

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko impanuka y’inkongi ishobora guterwa n’ibintu byinshi kuko ngo n’ibisasu bishobora gukubanaho, bikabyara umuriro cyane ko bishyuha cyane.

Yatangaje ko u Burundi buri gukora iperereza kuri iki kibazo, kandi ngo bisaba kubikora gake gake, abantu bari muri Camp Base bakabazwa, ariko ko habaye hatabonetse amakuru akenewe ni bwo hatekerezwa ku gusuzuma ibijyanye na siyansi.