Nyuma y’igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire muri Iran muri Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yakomeje kuyinginga kugira ngo ishoze intambara karundura kuri Tehran ariko ntiyahise abona igisubizo.
Mu gitondo cya tariki ya 11 Gashyantare 2026, Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’amateka i Washington D.C. Yahageze mbere ya saa Tanu z’amanywa, atwawe mu modoka ya S.U.V y’umukara, yihutira ahagombaga kubera inama ikomeye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kandi ntiyabonywe n’abanyamakuru nk’uko The New York Times yabitangaje.
Itsinda ry’abayobozi bo muri Israel ryari ryahageze mbere, batangira ibiganiro na bagenzi babo b’Abanyamerika byabereye mu cyumba cy’inama y’abaminisitiri. Ubwo Netanyahu yinjiraga muri White House, yamanutse ingazi, ajya mu cyumba cyahariwe kuganirirwamo ingingo zikomeye z’umutekano, ahasanga Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi bake.
Icyo cyumba cyarimo ‘ecrans’ nini cyane zagombaga gusobanurirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’uburyo Iran ibangamiye inyungu z’Abanyamerika n’Abisirayeli, imwe yari inyuma ya Netanyahu yagaragayemo Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Israel (Mossad), David Barnea.
Inama idasanzwe y’aba bayobozi b’ibihangange yitabiriwe n’Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Susie Wiles, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga unasanzwe ari umujyanama mu by’umutekano, Marco Rubio, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’inzego z’umutekano, Gen Dan Caine.
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA), John Ratcliff, umukwe wa Perezida Trump, Jared Kushner, n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Uburasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, bari muri iyi nama.
Abandi bayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri ntibari bazi iby’iyi nama kuko Trump na Netanyahu ntibashakaga ko hari amakuru ajya hanze bitewe n’ubukana yari afite. Uwo munsi Visi Perezida, JD Vance, na we ntiyari ahari kuko yari akiri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan.
Inama yaratangiye, Netanyahu agaragariza Abanyamerika ko guhindura ubutegetsi bwa Iran bugendera ku mahame y’idini ya Islam byashoboka mu gihe ibihugu byombi byashoza intambara kuri Tehran.
Byageze aho abayobozi bo muri Israel bereka Trump amashusho agaragaza abayobozi bashya bayobora Iran mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwakurwaho. Mu bagaragaye ku rutonde harimo umuhungu wa ‘Shah’ wa nyuma wa Iran, Reza Pahlavi, uyu akaba yarahungiye muri Amerika.
Netanyahu n’abantu be bagaragaje ko mu byumweru bike, misile zikaze za Iran zasenywa, ikabura ubushobozi bwo gufunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli kandi ibyago by’uko Tehran yabangamira inyungu za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ari bike.
Umuyobozi wa Mossad yagaragaje ko intambara itangiye, Abanya-Iran bahagurukira kurwanya ubutegetsi bwabo kandi ko uru rwego rwakwenyegeza uwo mwiryane mu gihe ibitero bikaze byaba bikomeje kugabwa kugira ngo ubutegetsi bwa Tehran bukurweho.
Netanyahu n’itsinda rye bagaragarije muri iyo nama ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, imitwe y’Aba-Kurdes iba muri Iraq yagaba muri Iran ibitero byo ku butaka inyuze mu majyaruguru y’uburengerazuba, ibyo bikaba byakongera amahirwe yo guhirika ubutegetsi bwa Tehran bugendera ku mahame ya Isilamu.
Abanyamerika babajije Netanyahu niba gushoza intambara kuri Iran bidashobora kubateza ibibazo, asubiza ko bishoboka, ariko abasobanurira ko kudatera Iran ari byo byaba bibi kurusha kuyitera, yongeraho ko gutinda kubikora bizatwara ikiguzi kinini cyane kuko Tehran izaba ibonye umwanya wo gukora misile nyinshi no kubaka uburinzi bw’ibikorwaremezo bya nucléaire.
Igitekerezo Abanyamerika bari muri icyo cyumba bari bahuriyeho ni uko Iran ifite ubushobozi bwo gukora misile na drones z’ubwiyahuzi ku kiguzi gito, ikanabikora ku muvuduko mwinshi uruta uwo Amerika yagenderaho mu gukora intwaro zibikumira no kubyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nyuma y’umwanya Perezida Trump ateze amatwi abayobozi bo muri Israel, yabwiye Netanyahu ko ibyo bari bamaze kumusobanurira ari igitekerezo cyiza, batangira kugira icyizere ko gushoza intambara kuri Iran byashoboka.
Igisubizo cya mbere Trump yahaye Netanyahu cyahaye ubutasi bwa Amerika akazi katoroshye kandi kihutirwa. Baraye ijoro basesengura ibyo intumwa za Israel zabwiye Umukuru w’Igihugu muri iyi nama idasanzwe y’umutekano.
