Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko nubwo Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2020 kugeza mu 2022 yafunguwe, atazidegembya byuzuye kandi ko atazasubizwa imitungo yari afite.
Gen Bunyoni yafunguwe by’agateganyo tariki 11 Werurwe 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu afungiwe ibyaha birimo gutegura umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, guhungabanya ubukungu bw’igihugu no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwari rwaramuhamije ibi byaha byose, rumukatira igifungo cya burundu, runategeka ko imitungo ye yose irimo inzu 153 ifatirwa kugira ngo ikurwemo ihazabu ya miliyari 22,7 z’amafaranga y’u Burundi yagomba kwishyura Leta.
Mu mpamvu Ubushinjacyaha Bukuru bwashingiyeho mu gufunguza by’agateganyo Gen Bunyoni harimo kuba amaze igihe arembye, kuko kuva mu Ukwakira 2025 yari arwariye mu bitaro bikuru bya Gitega, acungiwe umutekano mu buryo bukomeye.
Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’ikinyamakuru Yaga Burundi, yasobanuye ko Bunyoni yafunguwe by’agateganyo bitewe n’uko abaganga bemeje ko arwaye mu mutwe kuko byagaragaye ko ntacyo byaba bimaze gukomeza gufunga umuntu ufite icyo kibazo.
Perezida Ndayishimiye yagize ati “Wowe wahana umuntu urwaye mu mutwe? Icyo gikorwa kirahari mu bijyanye n’amategeko agenga ibihano. Umushinjacyaha Mukuru ashobora kureba, akavuga ati ‘Uyu n’aho yakwitahira, tuzakomeza kumukurikirana, ntacyo agiye konona’.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Bunyoni yafunguwe, atemerewe kwidegembya kuko atemerewe kujya ku kibuga cy’indege cya Bujumbura cyangwa kujya mu mahanga.
Ati “Ni nk’aho n’ubundi adafite ubwisanzure kuko bamubujije kujya ku kibuga cy’indege, ntashobora kujya hanze. Urumva ko nta kwidegembya aba afite. Biriya rero ni ibintu bisanzwe, babonye ko nta kibi yakora.”
Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba Bunyoni azasubizwa imitungo ye irimo inzu 153, asubiza ko ibyo bitateganyijwe mu cyemezo kimufungura by’agateganyo, bityo ko izaguma mu maboko ya Leta.
Ati “Ibihano bijyanye n’indishyi cyangwa ibintu bafashe ku muntu wakoze icyaha, bigumaho. Burya n’icyaha nticyahanaguwe. Iyo rero akomeje kwitwara neza, aguma muri uko kwidegembya arimo…Ahubwo ndi we nakwitwara neza cyane kugira ngo ntibizatume bambona nabi.”
Gen Bunyoni yari mu bantu batinyitse mu Burundi. Yakoze indi mirimo irimo kuyobora igipolisi no kuba Minisitiri w’Umutekano. Ni we Murundi wa mbere wahawe ipeti rya ‘Jenerali’ muri Polisi.







