Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko mu igenzura rumaze iminsi rukora ku iyubahirizwa ry’ibiciro bishya by’ingendo, rumaze gufatira ibihano abakora mu rwego rwo gutwara abagenzi bagera hafi kuri 100 bazira kubizamura uko bishakiye bakarenza ibiherutse gutangazwa byemewe.

Ku itariki 3 Mata 2026 ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa.

Ni ibiciro byatangiye gukurikizwa ku itariki 6 Mata. Byazamuwe hashingiwe ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara yo muri Iran.

Ibyo biciro bigena ko mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu ntara ari 41,58 Frw.

Nyuma yo gushyiraho ibyo biciro bishya, RURA yatangiye gukora ubugenzuzi isanga hari abakora mu gutwara abagenzi batangiye kwaka abagenzi amafaranga y’ingendo atandukanye n’ayateganyijwe.

Mu butumwa RURA yanyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko bamwe bamaze gufatirwa ibihano ndetse n’abagenzi bararenganurwa.

Yanditse iti “RURA iri gukurikirana hafi iyubahirizwa ry’ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho hirya no hino mu gihugu. Abatwara abantu bafashwe baca amafaranga menshi bari guhanwa aho abagera hafi kuri 100 bamaze gufatirwa ibihano.”

Nubwo RURA itasobanuye ibihano byafatiwe aba batwara abantu, ikindi cyakozwe ni ukurenganura abagenzi babaga bahenzwe aho abagera hafi kuri 100 na bo bamaze gusubizwa ayo mafaranga y’urugendo arenga ku yateganyijwe babaga batswe.

RURA yasabye abatwara abantu mu modoka rusange kubahiriza ibiciro byagenwe no kubimanika aho abagenzi bategera imodoka kugira ngo hatagira abakomeza kwishyiriraho ibyabo.

Yibukije n’abagenzi kandi ko aho babonye izamurwa ry’ibiciro ridakurikije ibyagenwe cyangwa andi makosa bashobora kuyiha amakuru.

By emmy