Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Judith Suminwa, yibagiwe aho abimukira igihugu cye giheruka kwakira baturutse.
Ubwo yari kuri televiziyo ya TV5 Monde, asobanura ibijyanye n’uburyo igihugu cye cyiteguye kwakira abo bimukira, Suminwa yabajijwe n’umunyamakuru ibihugu baba baturutsemo ariko arabiyoberwa, avuga ko ari bitatu gusa, icyakora atibuka ibyo ari byo.
Muri ako kanya yagerageje no kwifashisha impapuro yari afite ariko ntiyahita abona ahanditse amazina y’ibihugu abo bimukira baturutsemo.
Abimukira 15 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026.
Aba bimukira batari bafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika bose bakomoka muri Peru na Equateur muri Amerika y’Amajyepfo. Bayobozi bemeza ko barimo abagore barindwi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, Amerika izajya yohereza i Kinshasa abimukira abantu 50 ariko igiteranyo cy’abazoherezwa bose ntikiramenyekana.
Byateganyijwe ko aba bimukira bacumbikirwa by’agateganyo muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili mu Mujyi wa Kinshasa, bahamare iminsi iri hagati ya 10 na 15 kandi Amerika ni yo izishyura ikiguzi cyose.
Buri mwimukira azajya aba mu cyumba kimwe, kandi azaba yemerewe gutembera hafi y’aho, ajye ahabwa ifunguro kabiri ku munsi kandi azajya arindirwa umutekano na Polisi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko nubwo nta ruhare rizagira mu kohereza aba bantu muri RDC, rizabaha ubufasha bujyanye n’inshingano rifite.
IOM ivuga ko ku bimukira bazashaka gusubira mu bihugu bikomokamo, izabafasha gusubirayo hashingiwe ku mategeko agenga icyo gikorwa.
