Leta ya RDC yahaye Amerika urutonde rw’ibirombe sosiyete z’Abanyamerika zagenzuraga, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu mpera za 2025, ajyanye n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Ihuriro AFC/M23 ryanenze imyitwarire ya Leta ya RDC, rigaragaza ko gutanga ibirombe bya Rubaya kandi itabigenzura bishimangira uburyo ikomeje gutsindwa intambara ihanganishije impande zombi.

Nk’uko ibihugu byombi byabyumvikanyeho, Amerika yagombaga gusuzuma ikareba niba ibyo birombe birimo ibya Rubaya muri teritwari ya Masisi birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi inganda z’Abanyamerika zikeneye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 20 Mata 2026, umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko Leta yabo itegereje icyo sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zivuga ku rutonde rwatanzwe.

Uyu muyobozi yatangaje ko ikiriho ari uko Amerika yifuza cyane ibi birombe. Ati “Rubaya ni ikintu twifuza. Hari sosiyete nyinshi zihashaka, rero ibiganiro birarimbanyije.”

Yasobanuye ko Amerika ibona Rubaya nk’izingiro ry’intambara iri kuba mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko kubyaza umusaruro ibirombe byaho hashingiwe ku masezerano ya Washington, byatanga igisubizo.

AFC/M23 igenzura Rubaya kuva muri Gicurasi 2024. Yahozemo ingabo z’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro Wazalendo.

By emmy