Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu ibiciro bya lisansi muri iki gihugu bisa n’ibiri hejuru ugereranyije n’ibihugu bituranye, avuga ko ari uko Kenya ari igihugu gifite ubukungu buciriritse kuko urebye nk’imihanda iki guhugu kigomba kwitaho ijya kungana n’iri muri ibyo bihugu byose byiteranyije.
Ibi yabivuze nyuma y’uko urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri petelori, EPRA, rutangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu aho lisansi yazamutseho 16,1% naho mazutu izamukaho 24,2%.
Ku wa 14 Mata ni bwo uru rwego rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu aho lisansi litiro kuri ubu iri kugura 206,97 KSh (arenga 2.351 Frw), naho mazutu ikaba iri kugura 206,84 KSh (arenga 2.349Frw).
Ni mu gihe mu Rwanda litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw naho litiro ya mazutu iri kugura 2.205 Frw.
Muri Uganda lisansi igura hagati ya Shs 5.090 na 5.400 (hagati ya 2.008 Frw na 2,130 Frw) naho mazutu Shs5.049 na 5.350 (hagati ya 1.992 na 2.111 Frw).
Muri Tanzania litiro ya lisansi igura kuri 3.820 TZS (arenga 2.145 Frw) mu gihe litiro ya mazutu ihagaze agera kuri 3.806 TZS (arenga 2.137 Frw).
Ni mu gihe Ethiopia ari yo ifite ibiciro by’ibikomoka mu kuri peteroli biri hasi cyane muri Afurika y’i Burasirazuba aho litiro ya lisansi iri kugura 142 Ethiopian Birr (arenga 1.320 Frw) naho mazutu ikagura 163,09 Ethiopian Birr (arenga 1.516 Frw).
William Ruto yasobanuye ko ibiciro bya lisansi bijyana n’ubukungu bw’iguhugu ndetse n’inshingano gifite.
Ati “Kenya ni igihugu gifite ubukungu buciriritse, abaturanyi bacu ni ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo itandukaniro rinini. Niba ushaka kugereranya Kenya yigereranye n’ibihugu biri mu kiciro kimwe mu bijyanye n’ubukungu ni bwo tuzabasha kumva ibi bintu.”
Akomeza avuga ko nk’ubu Kenya ifite imihanda myinshi yo kubaka ndetse n’iyo igomba kwitaho kandi ibyo bikorwa n’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Ndashaka Abanyakenya bamenye ko dufite imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero ibihumbi 20 yo kwitaho hano muri Kenya. Ibyo biruta imihanda yose yo muri ibi bihugu duturanye. Ufashe ibilometero by’imihanda yo muri Uganda ugateranyaho iya Tanzania, DRC, Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo ntabwo byagera mu bilometero ibihumbi 20.”
Akomeza agaragaza ubu Kenya iri no kubaka ibindi bilometero ibihumbi bitandatu kandi ibyo byose bikenera amafaranga ari yo mpamvu ibiciro bya lisansi biri hejuru.
