Mu gihe Leta y’u Burundi ihamya ko uwabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru kuva muri Kanama 2025 kugeza tariki ya 16 Mata 2026, Gabby Bugaga, yishwe n’impanuka y’imodoka, ibimenyetso byatangiye gukwirakwizwa bigaragaza ko ashobora kuba yarishwe.
Mu gitondo cya tariki ya 16 Mata, imodoka ya Minisitiri Bugaga yagaragaye iparitse mu isambu y’imikindo mu gace ka Kivoga, hafi y’umuhanda wa Bujumbura-Bubanza. Umurambo we wari uryamye mu ntebe z’imbere, ukuguru kumwe kuri mu idirishya ry’ibumoso.
Nyuma, abageze kuri uyu murambo baraweguye, bicaza Minisitiri Bugaga ku buryo uwarebera kure adashobora gutekereza ko uri mu modoka atapfuye.
Kimwe mu bya mbere byatumye abageze kuri iyi modoka bakeka ko Minisitiri Bugaga yishwe harimo ko nta bashinzwe umutekano we bari bahari, kandi mu busanzwe umuyobozi wo ku rwego nk’uru mu Burundi ahorana n’abamurinda.
Imwe mu nshuti za Minisitiri Bugaga yavuze ko mbere y’uko uyu muyobozi apfa, yamubwiraga ko hari ibimuteye ubwoba ariko ntasobanure ibyo ari byo, icyakora ngo yateguraga umugambi wo kuva mu Burundi, akajya muri Canada ariko nyuma arabihindura.
Iyi nshuti iba i Burayi yavuze ko Minisitiri Bugaga yari yarayisabye kugira ibyo imufasha bijyanye no kwitegura kwimukira kuri uyu mugabane, iti “Umunsi umwe mbere y’uko apfa, yansabaga ko twihutisha uwo mugambi.”
Andi makuru avuga ko muri ubu bwoba, Minisitiri Bugaga yagishije inshuti ze inama ku gitekerezo cyo kuba yakwegura, ariko ziramubuza kubera ko zabonaga bishobora gukurura umwuka mubi hagati ye n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye.
Ku rundi ruhande, impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ko imodoka ya Minisitiri Bugaga yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yasanzwe muri Kivoga itagira icyapa kibaho nimero y’ikinyabiziga (plaque) cy’inyuma kandi ko kitigeze kiboneka muri ako gace, bisa n’aho yakoreye impanuka cyangwa yagongewe kure.
Yagize ati “Ikintu cya mbere gitangaje ni uburyo urufunguzo rw’imodoka rutari mu modoka, ahubwo barusanze mu gakapu ka Gabby Bugaga. None yatwaraga adakoresheje urufunguzo? Cyangwa yashoboye guhagarika imodoka, akuramo urufunguzo ararubika, hanyuma araryama, acisha ukuguru mu idirishya ategereza urupfu?”
Itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Burundi akaba n’Umuvugizi wayo, Jérôme Niyonzima, rigaragaza ko nta gushidikanya, Minisitiri Bugaga yishwe n’impanuka, bityo ko nta perereza rikwiye gukorwa.
Perezida w’umuryango Ligue Iteka uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Anschaire Nikoyagize, yatangaje ko byaba ari ukwihuta kwemeza ko Minisitiri Bugaga yishwe n’impanuka, asaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Nikoyagize yasobanuye ko kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020, mu Burundi habonetse imirambo y’abantu 2248 bishwe mu buryo buteye urujijo, agaragaza ko na Minisitiri Bugaga ashobora kuba atarazize impanuka.







