Icyegeranyo cy’amakuru atandukanye akomeje gukwirakwira mu karere k’Ibiyaga Bigari kigaragaza ishusho igoye kandi iteye impungenge ku mutekano w’u Rwanda, aho havugwa umugambi mugari uhuza ibihugu n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hagamijwe kuruhungabanya no kurutera mu gihe kiri imbere.

Amakuru ava mu biganiro bivugwa ko byabereye i Kinshasa agaragaza ko hari inama zahuje abayobozi ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, ndetse n’imitwe irimo P5, FDLR na Gumino.

Muri izo nama, bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi, aho yamwijeje ko umutwe wa P5 ushobora kugera ku ntego zawo mu gihe wahawe ubufasha buhagije.

Bivugwa ko icyizere cya Tshisekedi kuri uwo mutwe cyiyongereye nyuma y’ibikorwa by’igisirikare byabereye mu gace ka Muramvya muri Kivu y’Amajyepfo hafi ya Uvira.

Nyuma y’ibyo bikorwa, ngo P5 yahawe amafaranga menshi yo gukomeza ibikorwa byayo, aho amakuru avuga ko buri kwezi ihabwa ibihumbi 200 by’amadolari, mu gihe buri murwanyi asezeranywa guhembwa amadolari 300.

Iyi gahunda ivugwa ko atari iy’igihe gito, ahubwo ari umugambi w’igihe kirekire ugamije kubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero ku Rwanda. Muri uwo murongo, hari n’ibikorwa byo gukorana na Tanzania mu rwego rw’ubutasi, hagamijwe gushimangira amakuru n’imikorere y’uyu mugambi.

Ikindi kigarukwaho ni gahunda yo kohereza abantu mu Rwanda rwihishwa bagamije gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bikaba byafasha mu guhungabanya umutekano imbere mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba bigamije guteza akaduruvayo no gutuma u Rwanda rusa n’aho rudafite ubushobozi bwo kwicungira umutekano warwo.

Ku ruhande rw’u Burundi, amakuru ava mu bayobozi bamwe bakorera muri ambasade y’icyo gihugu mu Bubiligi avuga ko hari ibikorwa bikomeje byo guhuza abanyarwanda n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Burayi.

Aba bantu bakunze kwitabira inama z’ibanga zibera muri iyo ambasade, bikekwa ko zigamije gutegura ibikorwa byo kurwanya u Rwanda.

Ibi bijyana n’andi makuru avuga ko mu gihugu cy’u Burundi, cyane cyane mu gice cyo hagati, hari gushyirwaho ikigo gihuza ibikorwa bya gisirikare bigamije gutera u Rwanda, hakaba hari no gukorwa ubukangurambaga bwo gushaka abarwanyi bashya.

Abashobora kwinjizwa muri uwo mugambi barimo abarwanyi ba FDLR, P5 n’indi mitwe ifite intego yo guhungabanya u Rwanda.

Mu bice byo mu misozi miremire ya Minembwe, haravugwa umugambi wo kuhigarurira hagamijwe kuhagira ibirindiro bya gisirikare, bikazakoreshwa nk’intangiriro yo kugaba ibitero ku Rwanda binyuze mu nzira ya Uvira.

Ibi kandi bijyana n’ibivugwa ku mugambi wo gukwirakwiza ibinyoma mu Banyamulenge, hagamijwe kubacamo ibice no kubashora mu myigaragambyo ishinja imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho kubica.

Abavugwaho gutegura ayo mayeri barimo Kayumba Nyamwasa, Jean-Luc Habyarimana n’abandi bafatanyabikorwa babo, bashinjwa gushaka gukoresha amafaranga n’inyungu za politiki mu kuyobya bamwe mu Banyamulenge no kubashyira mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’akarere.

Ikindi gikomeye cyagarutsweho ni uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi dosiye. Hari abavuga ko Amerika yashyize igitutu kuri AFC/M23 kugira ngo ive mu mujyi wa Uvira, ibintu bavuga ko byahaye urwaho imitwe irwanya u Rwanda gukomeza imigambi yayo nta nkomyi.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko iyo uwo mujyi uza kuguma mu maboko ya AFC/M23, hari ibikorwa byinshi byari kuburizwamo birimo n’ibyo kwibasira Abanyamulenge no gutegura ibitero ku Rwanda.

Ibi byose byatumye bamwe batangira kuvuga ko u Rwanda rwagambaniwe mu buryo butaziguye, cyane cyane n’abafatwa nk’inshuti zarwo mu rwego mpuzamahanga.

Mu gihe ibi bikomeje kuvugwa, hari abahamagariye AFC/M23 gusubira gufata Uvira, bavuga ko ari bwo buryo bwo gukiza ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa mu misozi ya Minembwe, no gukumira umugambi munini wo guhungabanya u Rwanda.

Nubwo hari byinshi bitaremezwa ku mugaragaro, ishusho rusange y’aya makuru igaragaza ko umutekano w’akarere ukomeje kujya mu kaga, bityo hakenewe ubushishozi, ubufatanye n’ingamba zihamye zo gukumira icyahungabanya amahoro n’ituze by’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.

By emmy