Ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, aho ibikorwa bya gisirikare, ibiganiro by’amahoro, n’imvugo za politiki byose biri kugenda bihurirana mu buryo bushya bushobora guhindura amateka y’aka karere.
Mu gihe ku rugamba hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, ku ruhande rwa dipolomasi ho hari kugeragezwa gushaka inzira z’amahoro, nubwo zidahita zumvikanwaho.
Amagambo aherutse gutangazwa na Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi bakomeye mu ihuriro AFC/M23, yatumye abasesenguzi batangira kubona icyerekezo gishya gishobora guhindura uburyo iri huriro ryigaragaza.
Yagaragaje ko AFC/M23 ari urwego rw’agateganyo rugamije guhuza imbaraga zitandukanye zirimo iz’amashyaka ya politiki, imiryango itegamiye kuri Leta n’indi mitwe ifite intego yo kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi byatumye benshi batangira gutekereza ko iri huriro riri mu nzira yo kwihinduramo umuryango wa politiki ufite imiterere ihamye kandi ushobora kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu mu buryo bweruye.
Iyi mvugo ishimangira ko AFC/M23 ishobora kuba iri kwitegura kuva ku isura y’umutwe ushingiye ku mbaraga za gisirikare gusa, igana ku rwego rwo gukoresha n’urubuga rwa politiki na dipolomasi.
Mu mateka y’akarere, imitwe myinshi yatangiye nk’ishingiye ku ntambara ariko igenda ihinduka imiryango ya politiki ishaka kugira ijambo mu buyobozi bw’ibihugu, ibintu bishobora no kuba ari byo AFC/M23 igamije.
Mu rundi ruhande, ibiganiro by’amahoro byahurije hamwe Leta ya RDC n’iri huriro mu Busuwisi byatangiranye umwuka mubi.
Ku munsi wa mbere, impande zombi zatangiye zirebana ay’ingwe, cyane cyane ku bijyanye n’abitabiriye ibiganiro ku ruhande rwa AFC/M23. Kuba iri huriro ryarajyanye n’inzobere zirimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa RDC byatunguranye, bituma abo ku ruhande rwa Leta bagaragaza kutabyishimira mbere y’uko biza kwemerwa.
Ibiganiro byabimburiwe no gusuzuma impamvu amasezerano yari yarasinywe mbere atubahirijwe, harimo ayo guhagarika imirwano n’ayo kurekura imfungwa.
Nyuma yaho, hibanzwe ku korohereza ibikorwa by’ubutabazi, harimo no kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, gifatwa nk’ingenzi mu kugeza imfashanyo ku baturage bugarijwe n’intambara.
Nubwo ibiganiro byari bigamije gutanga icyizere cy’amahoro, amakuru yaturutse ku ruhande rwa AFC/M23 agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bitigeze bihagarara.
Umuvugizi w’iri huriro yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero mu bice bitandukanye birimo Kalehe na Minembwe, ndetse hakoreshejwe n’indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa ku baturage.
Ibi byatumye AFC/M23 ivuga ko nubwo iri mu biganiro by’amahoro, idashobora kwirengagiza umutekano w’abaturage, bityo ko ishobora gukomeza ibikorwa byo kubarinda igihe cyose ibitero bikomeje.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, nta bisobanuro birambuye byahise bitangwa kuri ayo makuru, ariko ibikorwa bya gisirikare byakomeje kuvugwa mu bice bitandukanye.
Ihuriro ry’ibi bintu byose ritanga ishusho y’uko inzira y’amahoro ikiri ndende kandi yuzuyemo imbogamizi. Ku ruhande rumwe, hari imvugo igaragaza ubushake bwo kwinjira mu biganiro bya politiki no guhindura uburyo bwo guhangana; ku rundi ruhande, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragaza kutizerana hagati y’impande zihanganye.
Abasesenguzi bagaragaza ko amagambo ya Bertrand Bisimwa ashobora kuba ari igice cy’ingamba ndende zo kwagura uruhare rwa AFC/M23, ikava ku rwego rw’igisirikare igana ku rwego rwa politiki, ishobora no kuzagira uruhare mu miyoborere y’igihugu mu gihe kizaza.
Ariko kandi, uko ibintu bihagaze ubu, biragoye kumenya niba iyi gahunda izagerwaho mu gihe intambara igikomeje.
Ni mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC ari bo bakomeje kwishyura igiciro kinini cy’iyi ntambara. Icyizere cy’amahoro kiracyariho, ariko kiracyazengurutswe n’uruva gusenya, amagambo atavugwaho rumwe, n’ibikorwa bikomeje kwerekana ko amahoro akiri kure kugerwaho.
