Ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje gufata indi ntera, mu gihe u Rwanda rwongeye kumvikanisha ku rwego mpuzamahanga ko nta mahoro arambye ashobora kugerwaho mu gihe umutwe wa FDLR ugikomeje gukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Mata 2026, ubwo Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Kayinamura Robert, yagezaga ijambo rye imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, kari kigiye gusuzuma uko amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye yashyizweho umukono mu 2013 akomeje gushyirwa mu bikorwa.
Mu ijambo rye, Kayinamura yagaragaje ko ikibazo cya FDLR kitari gishya, ahubwo ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye ayo masezerano ashyirwaho, ariko kugeza n’ubu kikaba kitarabonerwa igisubizo kirambye.
Yashimangiye ko gukomeza kubaho kw’uyu mutwe ubarizwa mu burasirazuba bwa RDC bidashobora gutuma haboneka amahoro arambye mu karere.
Yavuze ko nubwo hashize imyaka irenga icumi ibihugu byiyemeje gukemura ibibazo by’umutekano mu buryo burambye, impamvu z’ingenzi zitera umutekano muke zigihari, bigaragaza ko ikibazo kitari mu masezerano ubwayo ahubwo kiri mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu magambo ye, yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza inshingano zarwo muri ayo masezerano, ndetse rukagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro. Gusa yibukije ko ibyo bidashobora gutanga umusaruro mu gihe hari ibibazo bikomeye bikomeje kwirengagizwa, cyane cyane ikibazo cya FDLR.
Yabwiye Akanama ka Loni ko kuba uyu mutwe ugikomeje gukorera muri RDC binyuranyije n’ibyemezo byafashwe n’ibihugu, ndetse bikaba byaratumye n’andi masezerano mashya, arimo ayasinyiwe i Washington muri Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, adatanga umusaruro wari utegerejwe.
Amakuru agaragaza ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR muri ayo masezerano, kugeza ubu hataragaragara intambwe ifatika iganisha kuri iyo ntego. Ahubwo, u Rwanda ruvuga ko hari ibimenyetso by’uko uyu mutwe ugifashwa, harimo no guhabwa intwaro mu rugamba uhanganyemo n’ihuriro rya AFC/M23 rikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Kayinamura yagaragaje ko gukomeza kurebera ikibazo cya FDLR ntihagire igikorwa bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange. Yashimangiye ko nta nzira ifatika iganisha ku mahoro ishobora kubaho hatabayeho gusenya burundu uyu mutwe mu buryo bufatika kandi budasubirwaho.
Uretse ikibazo cya FDLR, yanagarutse ku bindi bibazo byugarije akarere, birimo imvugo z’urwango zigenda ziyongera ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane Abanyamulenge.
Yavuze ko gukomeza gufata abo baturage nk’abanyamahanga no kubibasira bidindiza inzira y’amahoro, kuko bituma habaho kutizerana no gukomeza kwiyongera kw’amakimbirane. Yibukije ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatabayeho kubahana no kwemera uburenganzira bwa buri wese.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo, Kayinamura yagaragaje ko nubwo hari intambara imaze imyaka ine ihanganishije ihuriro rya AFC/M23 na Leta ya RDC, igisubizo kidashobora kuba icya gisirikare gusa. Yavuze ko hakenewe ubufatanye bwimbitse hagati y’impande zose, hubahirizwa amasezerano, kandi buri ruhande rugashyira imbere inyungu z’akarere.
Yabajije impamvu nyuma y’imyaka irenga 13 amasezerano yo mu 2013 asinywe, ibibazo by’ingenzi byari byitezwe gukemurwa bitarakemuka, anagaragaza impungenge ku cyizere cy’ahazaza h’akarere niba nta gihindutse mu buryo bwo kubahiriza ibyo ibihugu byiyemeje.
Mu gusoza ijambo rye, yongeye gushimangira ko amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari azagerwaho ari uko impamvu zose zitera umutekano muke zikemuwe mu mizi, cyane cyane ikibazo cya FDLR, asaba ko habaho ingamba zihamye kandi zihuriweho mu kuyirandura burundu.
