imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda

Akarere k’Ibiyaga Bigari kongera kugaragaramo ibimenyetso by’ihuriro rigari ry’imbaraga zivugwaho guhurizwa hamwe hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe amakuru atandukanye akomeje kuvugwa ku mikoranire iri hagati y’ibihugu bimwe na bimwe n’imitwe isanzwe izwiho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba.

Ibi byose byongeye gufata indi ntera nyuma y’amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi muri RDC, agaragaza ibiganiro byabaye hagati ya Kayumba Nyamwasa na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Kayumba yamwijeje ubushobozi bw’umutwe wa P5 mu guhangana n’u Rwanda.

Mu butumwa bwakwirakwijwe, hagaragaramo amagambo agira ati: “Tshisekedi na Kayumba Nyamwasa bagiranye ibiganiro aho Kayumba Nyamwasa yabwiye Tshisekedi ko umunsi wa mbere bafashe agace ka Muramvya muri Kivu y’Amajyepfo, i Uvira, watumye Tshisekedi agirira icyizere P5.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Nyuma y’aho, Tshisekedi yahaye Kayumba Nyamwasa amafaranga menshi. Bivugwa ko uyu mutwe wa P5 uhabwa amadolari 200,000 buri kwezi, kandi buri murwanyi asezeranywa amadolari 300 ku kwezi. Umugambi wabo ni uw’igihe kirekire.”

Aya makuru akomeza agaragaza ko uyu mugambi utagarukira gusa ku bufasha bw’amafaranga, ahubwo urimo no kwagura ubufatanye mu rwego rw’ubutasi, aho byavuzwe ko: “Bifuza no gukorana na Tanzania mu bikorwa by’ubutasi.”

Abasesenguzi bavuga ko ubu bufatanye bushobora gutuma ibikorwa by’uyu mutwe birushaho kugira uburemere, cyane cyane mu gihe hagaragaramo gahunda yo gukoresha inzira zinyuranye mu guhungabanya umutekano, harimo no kohereza abantu mu Rwanda mu buryo bw’ibanga.

Nk’uko byatangajwe, “Ikindi kiri muri gahunda yabo ni kohereza abantu binjira mu Rwanda rwihishwa bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Ibi byiyongera ku makuru avuga ko hari n’imigambi yo gukwirakwiza amakuru agamije gucamo ibice abaturage bamwe, by’umwihariko Abanyamulenge.

Ubutumwa bumwe bugira buti: “Kayumba Nyamusaraba, Bigirumwami Jacques Kongolo n’abandi bafatanyabikorwa b’Abanyamulenge bari kugerageza gushaka bamwe mu Banyamulenge babaha amafaranga kugira ngo bategure imyigaragambyo… bashinja AFC/M23 na Twirwaneho kwica Abanyamulenge.”

Amakuru kandi akomeza avuga ko iyi migambi yemejwe mu nama zitandukanye zabereye i Kinshasa, zahuje impande nyinshi zirimo n’ibihugu bitandukanye.

Nk’uko byavuzwe: “Ibi byaganiriweho mu nama ziherutse kubera i Kinshasa zahuje Leta ya RDC, u Burundi, P5, Gumino na FDLR.”

Mu rwego rw’ikorwa ry’uyu mugambi, haravugwa gahunda yo gufata agace ka Minembwe no kuhashyira ibirindiro bya gisirikare, bikazakoreshwa mu bitero bishobora kugabwa ku Rwanda.

Amakuru agira ati: “Intego yabo ni gufata Minembwe no kuhagira ibirindiro bya gisirikare nk’igice cy’umugambi mugari wo gutangiza ibitero ku Rwanda, banyuze mu nzira ya Uvira.”

Ikindi cyagarutsweho cyane ni uruhare rw’u Burundi muri uyu mugambi. Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko hari ibikorwa byateguwe mu buryo bwagutse, birimo no kwegeranya Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta bari mu Burayi.

Nk’uko byatangajwe: “Leta y’u Burundi iri mu mugambi w’igihe kirekire wo gutera u Rwanda.”

Aya makuru asobanura ko ibikorwa biri gukorerwa no hanze y’akarere, aho bavuga ko: “Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérance Ntahiraja, ari gukora ibikorwa yategetswe na Perezida Ndayishimiye… byo kwegeranya abantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Aba bantu bakunze kujya muri ambasade bagakorera inama z’ibanga hamwe na ambasaderi.”

Ibi bijyana n’ibikorwa biri gukorerwa imbere mu Burundi, aho bivugwa ko: “Hari gushyirwaho ikigo gihuza ibikorwa by’intambara bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe n’imbaraga zo gushaka abarwanyi.”

Abarwanyi bitezwe kwinjizwa muri uwo mugambi barimo: “abarwanyi b’imitwe irimo FDLR, P5 n’indi mitwe ihuje intego yo gutera u Rwanda.”

Ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko zimwe mu ngamba zafashwe ku rwego mpuzamahanga zishobora kuba zaragize ingaruka ku mutekano w’akarere.

Hari amagambo agira ati: “Ni yo mpamvu Tshisekedi yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira igitutu kuri AFC/M23 ive muri uwo mujyi.”

Aya makuru akomeza anenga uruhare rwa Amerika agira ati: “Ariko Amerika yagambaniye u Rwanda, kuko iyo AFC/M23 iguma igenzura Uvira, iyi migambi yose… ntiba yarashobotse.”

Mu burasirazuba bwa Congo, ahari ibikorwa byinshi by’iyi mitwe, harimo n’agace ka Ndondo na Bijombo, hakomeje kuvugwa ibikorwa byo gushaka kuhagira ibirindiro bikomeye bya gisirikare, cyane cyane ku mitwe nka Gumino ifitanye isano n’indi mitwe ikorera mu karere.

Ibi byose byiyongera ku mateka maremare y’imitwe irwanya u Rwanda, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho imitwe nka FDLR yakomeje kugaragara nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano.

Nubwo aya makuru yose akomeje kuvugwa mu buryo butandukanye, ishusho rusange igaragaza ko hari imbaraga ziri guhurizwa hamwe ku buryo bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Abasesenguzi bagaragaza ko mu bihe nk’ibi, hakenewe ubushishozi buhanitse, isesengura ryimbitse n’ubufatanye bw’ibihugu, kugira ngo hakumirwe icyahungabanya amahoro.

Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kuba ingorabahizi mu karere, haracyari icyizere ko ibiganiro, ubufatanye n’ingamba z’ubakiye ku kuri’ubwirinzi z’u Rwanda bishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’amateka bimaze igihe kirekire.

By emmy