Amerika igiye gufatira ibihano RDC

Umwuka wa dipolomasi ukomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho igitutu cy’amahanga kirushaho kwiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishinjwa kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano.

Mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano yabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Tammy K. Bruce, yashimangiye ko ubuyobozi bwa RDC bugomba guhita bufata ingamba zifatika zo gusenya umutwe wa FDLR, bitaba ibyo igihugu cye kikaba cyatekereza gufata ibihano bikakaye.

Yavuze mu magambo yakuyeho urujijo ati: “Guverinoma ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo gusenya FDLR byihuse. Gukemura impungenge z’umutekano ni ingenzi mu guca burundu amakimbirane amaze imyaka myinshi muri aka karere.”

Yakomeje agaragaza ko igihe cyo kwihanganira ibikorwa bihungabanya amahoro kirangiye, ashimangira ko abazabigizemo uruhare bose bazabibazwa.

Ati: “Abangiza amahoro bagomba kumenya ko ibikorwa byabo bifite ingaruka. Tuzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, dushyize imbere kugera ku mahoro arambye.”

Aya magambo aje ashimangira amakuru amaze iminsi avugwa ko Washington itishimiye uburyo Kinshasa iri kwitwara ku kibazo cya FDLR, umutwe umaze igihe ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda no mu burasirazuba bwa RDC.

Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC bwatangaje ko bwatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR, buyobowe na Lt. Gen Jacques Ychaligonza ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, amakuru ava mu bice byibasiwe n’intambara agaragaza ko nta gihamya gifatika kiraboneka cyemeza ko uwo mutwe uri gusenywa nk’uko byasabwe.

Ahubwo amakuru atandukanye akomeza kugaragaza ko hari aho bamwe mu basirikare ba RDC bashinjwa gukorana n’uyu mutwe, cyane cyane mu mirwano ibahuza n’ihuriro rya AFC/M23, ibintu bikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga.

Iyi myitwarire kandi ije yiyongera ku bindi birego bishyirwa kuri Kinshasa byo kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga. Mu minsi ishize, impande zihanganye zatangiye ibiganiro mu Busuwisi, aho zemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano.

Icyakora, nubwo ayo masezerano yari amaze gushyirwaho umukono, ibikorwa bya gisirikare byakomeje ku ruhande rwa RDC.

Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 15 Mata 2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45, ingabo za leta zagabye ibitero bikomeye mu duce twa Kalingi na Rugezi, zikoresheje indege zitagira abapilote.

Iryo tangazo rivuga ko ibyo bitero byahitanye abasivili ndetse bigasenya ibikorwa remezo byabo, rishimangira ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresha “indimi ebyiri,” bugashyira umukono ku masezerano butagamije kubahiriza.

AFC/M23 ivuga ko nubwo ikomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro bya politiki, idashobora kwihanganira ibitero byibasira abasivili, ari na yo mpamvu ishimangira ko izakomeza kubarinda no kurwanya icyose cyahungabanya umutekano wabo.

Ibi byose biri kuba mu gihe igitutu cy’amahanga kirimo kwiyongera, aho Amerika isa n’iyamaze gushyira ku munzani imyitwarire ya RDC.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko niba Kinshasa idahinduye imikorere, bishobora kuganisha ku bihano bikomeye by’ubukungu n’ibya dipolomasi bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye.

Hari impungenge ko ibi bihano bishobora no kugira ingaruka ku bukungu bwa RDC ndetse no ku mikoranire yayo n’ibihugu by’amahanga, cyane cyane mu gihe iki gihugu gikomeje gushakisha inkunga n’ubufatanye mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo.

Mu gihe amahanga akomeje gusaba ibisobanuro no gushyira igitutu kuri RDC, amaso yose ahanzwe ku cyemezo ubuyobozi bwa Kinshasa buzafata: gukurikiza ibyo bwiyemeje no gusenya FDLR, cyangwa guhangana n’ingaruka zishobora guturuka ku bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyizere cyo kubona amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari gishingiye ku cyerekezo gishya cyafatwa, ariko igihe kiragenda gishira, amahitamo akaguma kuba make kuri RDC.

By emmy