umugabo yishe umugore we

Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, wishe umugore we w’imyaka 25 n’umwana wabo w’uruhinja rw’ukwezi kumwe, abatemesheje umuhoro.

Byabaye ku wa 20 Mata 2026 mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umugore we n’umwana wabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ahagana saa Kumi n’Imwe za mugitondo, biza kumenywa n’abaturanyi kuko yabanje kwikingirana mu nzu.

Ati “ Birakekwa ko yabatemye. Imibiri yabo ubu yajyanywe gukorerwa isuzuma. Yakoresheje umuhoro umwana amutema mu mutwe mu gihe nyina yagiye amutema umubiri wose. Nta kintu na kimwe avuga cyatumye abica kuko yatubwiye ko nta kibazo bari bafitanye ndetse nta n’icyo yabajijije.’’

Gitifu Mushenyi yavuze ko abaturanyi na bo bavuze ko uwo muryango nta bibazo by’amakimbirane bazi byahabaga.

Yavuze ko uwo mugabo bamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo zikomeze kumubaza kugira ngo hamenyekane icyatumye yica uwo mugore n’umwana.

Ati “ Ubutumwa dutanga ni ugushishikariza abaturage kubana mu mahoro ndetse no kujya batanga amakuru ku gihe, ntabwo kuvutsa umuntu ubuzima ari byo bikemura ibibazo ahubwo bishyira mu kaga wowe wabikoze nawe ukaba umuvukije ubuzima.’’

Kuri ubu uyu mugabo yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzuma.

By emmy