Semuhungu Eric umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibikubiye muri dosiye ye bikagaragaza ko harimo umusore baryamanye inshuro 15.
Mu gihe hagitegerejwe ko hatangwa itariki urubanza ruzaburanishirizwaho, mu minsi ishize Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe yarezwe n’abasore babiri.
Semuhungu akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.
Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.
Aba basore bombi bamushinja ko mu bihe bitandukanye bagiye baryamana abanje kubasindisha.
Umusore wa mbere ufite imyaka 20 y’amavuko ahamya ko yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina na Semuhungu mu Ugushyingo 2025 mu gihe undi umushinja we avuga ko baryamanye inshuro zitari munsi ya 15, ubwa nyuma agahamya ko byabaye hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026.
Mu ibazwa rye, Semuhungu yahakanye ibyo gusindisha abo baryamanaga yemeza ko banywaga inzoga ku bushake ndetse n’ibyo bakoraga babikoraga babishaka kandi babyumvikanyeho.
Ku rundi ruhande, Semuhungu ahamya ko ibyo gusambana na bo yabibakoreraga nkuko nabo babimukoreraga bityo ko nta gahato kabaga karimo.
Ku rundi ruhande Semuhungu ahakana ibyo gusangiza abantu amashusho y’urukozasoni, kuko atazi urubuga ‘The Perfect Boys’ rugaragaramo amashusho 21 y’urukozasoni ndetse atazi uwarumugizeho ‘Admin’ yongeraho ko nta mafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni yigeze asangiza abaruhuriyeho.
Umwe mu bareze Semuhungu, yagaragaje ko uyu yakundaga kumutera ubwoba amubwira ko nadasubira kumureba ngo bongere basambane azabibwira umubyeyi we.
Raporo y’abahanga igaragaza ko ku wa 25 Werurwe 2026, umwe mu bareze Semuhungu yamwoherereje ubutumwa agira ati “Kubwira mama byo urandegera iki? nagukoze iki? Umva Eric izo ’black mailing’ zawe ndazirambiwe, byabaye kabiri ntibyakongera niba wumva wandega kuri mama ngo nongere ngaruke genda nta ribi nzabyakira uko bije.”
Dosiye y’uyu mugabo igaragaza ko Semuhungu we yabwiye Ubushinjacyaha ko ibyo atari ko byagenze ahubwo ko hari igihe kinini uwamureze yamaraga adataha, bityo umubyeyi we akamuhamagara amubaza aho umwana we ari.
Semuhungu ahamya ko yakundaga kubwira uyu musore ko nadataha abwira nyina ibyo arimo, bityo ko yumva nta cyaha kirimo.
