Iyo umusore yakwanze

Ibimenyetso byereka umukobwa ko umuhungu amukunda ni byinshi, ariko nanone hari ibimenyetso byereka umukobwa ko umuhungu yamwanze cyangwa atamukunze, bimwe muri byo ni ibi: 

  • Kwanga kubonana nawe: Niba umuhungu atagira umwanya wo kubonana nawe, akubwira ko ari busy cyangwa akayobera, ni ikimenyetso ko atakwitayeho.
  • Kutakwitaho: Niba umuhungu atagushakira umwanya, ntakubaze uko wamerewe, ntakubaze uko wiriwe, ni ikimenyetso ko atagukunda.
  • Kutakubaha: Niba umuhungu agutuka, akagukubita, cyangwa akagusagarira, ni ikimenyetso ko atakwubaha kandi ko atagukunda.
  • Kutakwizera: Niba umuhungu adakwizera, akakubaza ibibazo byinshi, akagufungira amayira, ni ikimenyetso ko atagukunda.
  • Kutakwifuriza ibyiza: Niba umuhungu adakwifuriza ibyiza, akakubwira amagambo mabi, akakugaya, ni ikimenyetso ko atagukunda. 

Ibi bimenyetso bishobora kuba ikimenyetso ko umuhungu atagukunda, bityo ukaba wakwigendera ukabikuraho amaso.

By emmy