Minisitiri yasanzwe ku nzira yapfuye

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, Gabby Bugaga, yasanzwe ku nzira mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026, yapfuye urupfu rw’amayobera.

Mu masaha ya Saa Mbili y’igitondo cy’uyu munsi, abatuye mu gace ka Kivoga mu Mujyi wa Bujumbura babonye imodoka iparitse mu isambu y’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kubera basanga yicayemo umugabo wapfuye.

Abazi uyu mugabo bahise bamenya ko ari Minisitiri Bugaga, batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza, hamenyekane icyatwaye ubuzima bw’uyu muyobozi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, yemeje urupfu rwa Minisitiri Bugaga, ariko abwira itangazamakuru ko andi makuru aza gutangazwa.

Abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi bageze aho Minisitiri Bugaga yapfiriye. Imbangukiragutabara na yo yahageze kugira ngo itware umurambo we mu bitaro.

Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yemeza ko mbere y’uko Minisitiri Bugaga apfa, atari kumwe n’abashinzwe kumurindira umutekano, ibyo bikaba bishimangira ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNB. Yakoze indi mirimo mu nzego zirimo Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora, CENI.

Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru.

By emmy