Umwuka w’impungenge ukomeje kwiyongera mu baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amagambo akomeye yatangajwe na William Yakutumba, umwe mu bayoboye umutwe wa Wazalendo.

Aya magambo, yatangiwe mu gikorwa cy’isengesho cyabereye i Munene muri teritwari ya Fizi ku wa 12 Mata 2026, yakomeje guteza urujijo n’ubwoba mu baturage basanzwe barazahajwe n’umutekano muke.

Mu ijambo rye, Yakutumba yatangaje ko abaturage bose bagomba gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi, ashimangira ko uzabirwanya azahura n’ingaruka zirimo no kwicwa.

Iyi mvugo yakiriwe nabi n’abasesenguzi batandukanye bayifashe nk’igikorwa cyo guhatira abaturage kugira uruhande babogamiraho ku gahato, bikaba bishobora gukomeza gusenya ubwisanzure bwa politiki no kongera ubukana bw’ihohoterwa rikorerwa abasivili.

Uyu muyobozi wa Wazalendo, umutwe ukorera cyane mu bice bya Fizi, Mwenga na Uvira, amaze igihe avugwaho ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gusahura no kunyaga inka z’Abanyamulenge batuye mu misozi ya Mulenge.

Nubwo uyu mutwe uvugwaho gukorana bya hafi n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR, hari ibihe bigaragara ko ugirana amakimbirane n’abo bafatanyije, bigakurura imirwano igira ingaruka zikomeye ku baturage.

Amagambo ya Yakutumba aje yiyongera ku bibazo bisanzwe byugarije aka karere, aho abaturage benshi bavuga ko bahora mu bwoba bwo guhatirwa kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa gushyigikira amashyaka ya politiki batabyiyemeje ubwabo.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi mvugo ishobora gutuma ihohoterwa rikorerwa abasivili rirushaho kwiyongera, ndetse igashyira igitutu gikomeye ku nzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga gusaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kubarinda.

N’ubwo Yakutumba agaragaza ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, ibikorwa bye bikomeje kuvugwaho kudahuza n’amahame y’imiyoborere myiza, cyane cyane mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Gushyira ubuzima bw’umuturage ku munzani wa politiki, nk’uko amagambo ye abigaragaza, bikomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye mu miyoborere no mu mutekano w’igihugu.

Mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Fizi, Mwenga na Uvira, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Abaturage bavuga ko bahura n’ibitero bya hato na hato, gusahurwa no kwimurwa ku gahato, mu gihe inzira z’amahoro zikomeje kugenda buhoro. Nubwo ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya bikomeje kubera mu bihugu bitandukanye, haracyari icyuho kinini mu kugera ku mahoro arambye.

By emmy