Gombo ni ikiribwa giharawe cyane kubera akamaro kacyo kamaze kumenywa na benshi cyane cyane abagore kuko ibafasha cyane mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gutera akabariro.
Iki kiribwa cyahawe izina rya Okra benshi mu banyarwanda bakacyita Gombo, cyakoreshejwe cyane mu bihugu birimo Ethiopia, Ertrea, Soudan, gikundwa n’abayoboke ba Islam bakomoka mu Misiri ndetse n’ahandi.
Biragoye kumenya igihe Gombo yinjiriye mu Rwanda ariko benshi barazimenye ntibasobanukirwa n’akamaro k’izi mboga zikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa mu ngingo z’umuntu umunsi ku wundi.
Gombo yahawe amazina menshi arimo “Gumbo na Lady’sfingers “, zivugwaho byinshi birimo gutunganya umubiri w’umugore ugashimisha umugabo mu gikorwa cyo kubonana nk’abashakanye nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru birimo Researchgate.
Izi mboga zitwa Gombo zikunze kunyerera igihe zishyizwe mu mazi ashyushye ndetse zatekanwa n’izindi mboga zigatuma zoroshya isosi ikagira umushongi uryoheye ijisho.
Uretse kuba Gombo zifasha igitsinagore koroha mu myanya y’ibanga yabo bikoroha kuzana amavangingo agaragaza ko bishimiye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, zifasha abagabo kwisanga muri iki gikorwa bagacika no ku muco wo guca inyuma abo bashakanye bitewe n’ibyishimo bahabwa.
Si ibyo gusa kandi zifite akamaro gakomeye mu mubiri wa buri wese yaba igitsinagabo ndetse n’igitsinagore. Izi mboga zifasha umutima gukora neza ndetse zigasukura n’imiyoboro y’amaraso, zikagira ubudahangarwa bufasha amagufa agakomera zigafasha abagore batwite kurinda abana babo.
Biratangaje uburyo Gombo ikungahaye ku myunyungugu ihambaye mu buryo butagaragara. Ikize kuri potasiyumu, fibre na antioxydants ifasha ubuzima bw’umutima igakura n’uburozi mu mubiri, ndetse igafasha umubiri kugenzura isukari mu maraso n’ibindi.
Nubwo bimeze gutya ariko abaganga bagaragaza ko igihe ikoreshejwe nabi ishobora kuba isoko y’ibyago bikomeye ku mubiri w’umuntu nk’uko Dr. Safari Bizimana yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Youtube.
Uyu muganga avuga ko mu gihe urya Gombo ugomba kwitondera gukora rimwe muri aya makosa 10 kuko ashobora gukurura ibyago byagera no ku rupfu:
1. Kuvanga Gombo n’indimu:
Gombo ibamo aside kimwe n’indimu. Kuvanga Gombo n’indimu maze ukabifata ari byinshi bishobora gutuma iyi acide iba yabaye nyinshi cyane itwika igifu cyawe kikaba cyazamo udusebe bikaba byagera n’aho uruka amaraso.
Uburyo bwiza ushobora gukoresha uduti 3 twa gombo washaka gushyiramo indimo ugashyiramo 1/4 cy’indimu ubundi ukavanga n’amazi.
2. Kwita ku bwivumbure bw’umubiri
Niba urya gombo umubiri wawe ukagira ubwivumbure nko gusesa uduheri, inkorora… ugomba guhita uhagarika kuyirya kugirango utagera ku bwivumbure bw’umubiri wose(allergie generale) ishobora no gutera urupfu. Iyi allergie akenshi ikomera bitewe no guteka Gombo ukayivanga n’ubunyobwa.
3. Kurya Gombo zishaje
Niba ubona Gombo yatangiye guhinduka umukara ndetse ukumva ifite agahumuro katari keza, ntuzahirahire ngo uyirye kuko ziba zashaje. Ibi birushaho kuba bibi iyo uzivanze n’inyama nazo zishaje(zimaze iminsi 2, 3,…)
4. Kurya Gombo zitogeje neza
Muri iyi minsi abahinzi basigaye batera imiti ku bihingwa kugirango barwanye udusimba tuyirya. Kutoza Gombo neza rero bivuze ko ushobora kurya ya miti ikaba yagutera ibibazo bikomeye harimo n’ama kanseri atandukanye.
5. Itondere ibiribwa uvanga na Gombo
Gombo ubwa yo ni nziza ariko kuyivanga n’ibindi biribwa cyane cyane ibyifitemo ibinyabutabire bimwe bishobora gutera ibyago bikomeye. Urugero kuyivanga na broccori, epinard… ukaba wabirya ari byinshi bibamo inyungu nyinshi ariko bikanabamo ingaruka zikomeye. Impamvu ni uko byose bibamo vitamine K nyinshi, iyi vitamine ikaba ari kimwe mu bituma amaraso avura, kurya nyinshi rero bikaba bishobora gutera amaraso yawe kuzamo ibibumbe bikazamuka byagera mu mutima ukaba wahagarara nawe utazi uko bigenze.
6. Irinde kuvanga Gombo n’ibiryo birimo amavuta menshi
Hari ababa bashaka isosi ifashe cyane maze bakaba bakoresha amavuta cyangwa inyama z’ibinure. Kuvanga gombo n’inyama zifite ibinure byinshi, cyangwa ibiryo birimo amamesa ntago ari byiza kuko byangiza umwijima wawe.
7. Kurya Gombo wanyweye inzoga ni bibi cyane
Kurya Gombo wanyoye inzoga ntibyemewe cyane cyane ku mugore utwite kuko byangiza umwana mu buryo bukomeye. Ku mugore utwite ho ntago byemewe kurya Gombo wanyoye ku nzoga uko yaba ingana uko ari ko kose.
