Nyiri Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko umunsi yapfuye yifuza kuzashyingurwa nk’Umuyisilamu kuko akundira iri dini ko riha umuntu agaciro.
Ibi yabivugiye mu kiganiro Rirarshe cyatambutse tariki ya 25 Werurwe 2025 aho yagaragaje ko idini ya Islam iha agaciro umuntu akiriho ibyo kuza kuvuga ubutwari bw’umuntu yapfuye atabyemera.
Ati “Icyo nkundira Islam ni uko igaragaza ko agaciro k’umuntu, ni ibikorwa. Imirimo yawe ni yo iguherekeza, ibi byo kuza umuntu wapfuye akaba ari bwo abantu n’abataragukundaga bakarira, bakakugira Intwari yabo n’abatazi uwo ari we, ibyo nta kintu bimaze.”
Yakomeje avuga ko na we yifuza kuzashyingurwa nk’umuyisilamu. Ati “Ndifuza ko nzashyingurwa nk’abayisilamu. Ntabwo nzabyandika ahubwo nzacunga umunsi umwe mbere y’uko mpfa njyende bantoze shahadu (Shahada).”
Ubundi nk’uko yabivuze bamutoje Shahadu biba bivuze ko abaye Umuyisilamu kuko ni yo ntangiriro yo kuba umuyisalamu ikaba imwe mu nkingi 5 zikomeye zigize iri dini. Ubundi Shahadu cyangwa Shahada bivuze “Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho uretse Allah kandi ndahamya ko Muhammad iri intumwa ya Allah.”
Mutabaruka bakorana iki kiganiro yamubwiye ko bibaye byiza yazasiga abyanditse, maze ahita amusubiza ati “Ibyo umuntu yasize yanditse se birubahirizwa? None se washyingurwa nk’Umuyisilamu utari we? Ariko njye njya ntanga ‘zakat’.”
Zakat ubundi muri Islam ni itegeko rikomeye mu idini ya Islam aho ritegeka buri musilamu wese gufata ku byo atunze agafasha abatishoboye, ubundi bavuga ko uba ugomba gutanga 2.5% cy’ibyo utunze.
