Ibyaha Semuhungu ashinjwa

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Semuhungu Eric ikomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, ikubiyemo ibyaha bitatu bikomeye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukoresha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ndetse no gukangisha gusebanya.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wagaragaje ko iperereza ry’ibanze ryamaze kurangira, dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangire inzira y’ubutabera.

Ifatwa rya Semuhungu ryabaye ku wa 9 Mata 2026, rikurikirwa n’ikorwa ry’iperereza ryimbitse ku byaha akekwaho.

Amakuru akomeje kugenda amenyekana agaragaza ko ibyo byaha bitatu bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihuzwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ibintu bikomeje kwiyongera mu muryango nyarwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ni icyaha gikomeye giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Amategeko ateganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni igihano kigaragaza uburemere bw’icyaha n’ingaruka kigira ku buzima bw’uwahohotewe, haba ku mubiri no ku mitekerereze.

Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa internet, giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko rijyanye no gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5 ndetse n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 3 Frw.

Iki cyaha kirushaho gufatwa nk’icyihutirwa mu bihe bya none, aho ikoranabuhanga ryabaye igikoresho gikomeye mu itumanaho ariko rishobora no gukoreshwa nabi, rigahungabanya ubuzima bw’abantu no kubatesha agaciro mu buryo bwihuse kandi bugera kure.

Icyaha cya gatatu Semuhungu akurikiranyweho ni icyo gukangisha gusebanya, giteganywa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 Frw.

Abasesenguzi mu by’amategeko bagaragaza ko guhuza ibi byaha bitatu mu dosiye imwe bishimangira ubukana bw’ibikorwa akekwaho, ndetse bikerekana uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gufata isura nshya rihuzwa n’ikoranabuhanga. Ibi kandi bishimangira ko kurwanya ibyaha nk’ibi bisaba ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubutabera n’abaturage muri rusange.

Ku baturage, iyi dosiye ibaye nk’isomo rikomeye ribibutsa ko amategeko ahana byihanukiriye abishora mu bikorwa by’ihohoterwa no gukoresha nabi ikoranabuhanga.

Ni ubutumwa kandi bwo gushishikariza abakorewe ihohoterwa kudatinya gutanga amakuru, kuko inzego zibishinzwe zikomeje gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha nk’ibi.

Mu gihe hategerejwe ko Urukiko rufata umwanzuro ku byaha Semuhungu akurikiranyweho, iyi nkuru ikomeje kuba ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gukaza ingamba mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoresha nabi ikoranabuhanga, hagamijwe kurinda uburenganzira n’umutekano by’abaturage bose.

By emmy