Umugabo witwa Niyomugabo Pacifique wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo kwica mukuru we witwa Ntirenganya Callixte w’imyaka 46 nyuma yo kutumvikana k’umuntu uzahabwa inkuracyobo yo gushyingura nyina umunsi azaba yashizemo umwuka.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera ku wa mbere tariki 13 Mata 2026.
Amakuru avuga ko saa Cyenda z’amanywa ari bwo hamenyekanye aya makuru y’uko Ntirenganya Callixte yitabye Imana aguye ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, atarinjizwa mu mbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kibuye yari ije kumutwara.
Mu gukurikirana aya makuru byaje kumenyekana ko urupfu rwe rwaturutse ku muhini yakubiswe mu mutwe.
Byatangiye ubwo abavandimwe batatu, Bihezande Jean Pierre w’imyaka 44, Ntirenganya Callixte w’imyaka 46 na Niyomugabo Pacifique ugize imyaka 42 akiba iwabo kuko atarashaka umugore, bari bavuye kunywa inzoga, bageze iwabo batongana bananiwe kumvikana ku uzahabwa inkuracyobo yo gushyingura nyina napfa, baherako bararwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE ko aya makuru ko barwanye bapfa imitungo y’ababyeyi babo bayahawe n’umuturanyi kuko urugomo rwari rwabereye mu muryango.
Ati “Niyomugabo Pacifique afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura akekwaho kwica mukuru we mu gihe Bihezande we agishakishwa kuko yahise atoroka”.
Yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakabona imitungo yabo, kuko gutanga umunani cyangwa impano atari itegeko.
Ati “Umubyeyi wamwitwayeho neza yaguha, ariko afite n’ububasha bwo kukunyaga”.
