bandujwe sida

Icyari cyitezweho kuba igisubizo ku buzima bw’abaturage, cyahindutse inkomoko y’akaga gakomeye mu Mujyi wa Taunsa uherereye mu Ntara ya Punjab mu gihugu cya Pakistan.

Inkuru y’abana 331 basanzwemo Virusi itera SIDA hagati y’Ugushyingo 2024 n’Ukwakira 2025, yateje impungenge ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ikibazo gikomeye cy’imikorere mibi mu rwego rw’ubuzima.

Iperereza ryakozwe ku buryo aba bana banduye ryahise rigaragaza ko ikibazo kitaturutse ku babyeyi babo nk’uko byakunze kugenda, ahubwo cyatewe n’ikoreshwa ry’inshinge zanduye zakoreshejwe inshuro nyinshi.

Mu bipimo byafashwe ku babyeyi 97, bane gusa ni bo basanzwemo iyo virusi, ibintu byahise bishimangira ko hari indi soko y’ubwandu.

Amashusho yafashwe mu ibanga n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, BBC Eye, yerekanye ibintu biteye ubwoba byaberaga mu bitaro bya Leta bya THQ Taunsa.

Mu masaha 32 bamaze bafata ayo mashusho, bagaragaje abakozi bo kwa muganga bongera gukoresha inshinge ku macupa y’imiti yagombaga guhabwa abarwayi batandukanye, ndetse rimwe na rimwe uwo muti ugahita uhabwa umwana mushya.

Si ibyo gusa, kuko ayo mashusho yanagaragaje uburyo abakozi b’ibitaro bateraga inshinge abarwayi batambaye uturindantoki (gants), bakora ku bikoresho by’ubuvuzi n’intoki zabo gusa, ndetse hari n’abagaragaye bashakisha mu myanda yo kwa muganga nta burinzi na buke bafite. Ibi byose byerekana urwego rwo hasi rw’isuku n’umutekano mu buvuzi bw’aho hantu.

Nubwo ibi byagaragajwe n’amashusho, ubuyobozi bushya bw’ibitaro buyobowe na Dr Qasim Buzdar bwahakanye ayo makuru, buvuga ko ayo mashusho ashobora kuba ari amahimbano cyangwa yarafashwe mbere y’uko ubuyobozi bushya bujya ku mirimo. Icyakora, ibi ntibyabujije impungenge gukomeza kwiyongera mu baturage.

Raporo yari yarakozwe muri Mata 2025 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) hamwe n’Ishami ryita ku Buzima (OMS), yari yaraburiye ku mikorere mibi mu bitaro byo muri ako gace. Iyo raporo yavugaga ko hari gukoreshwa nabi kw’ibikoresho by’ubuvuzi, harimo no kongera gukoresha imiti n’inshinge mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’isuku.

Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibi bibaho ari ibura ry’ibikoresho byo kwa muganga, bigatuma abakozi b’ibitaro bahitamo kubikoresha inshuro nyinshi nubwo bitemewe.

Ikindi kandi, umuco w’abaturage bo muri ako gace, aho benshi bahitamo guterwa inshinge aho gufata imiti inyobwa, nawo wongera umuvuduko w’ikoreshwa ry’izo nshinge.

Iyi nkuru irimo ububabare bukomeye ku miryango y’abahuye n’iki kibazo. Umukobwa witwa Asma w’imyaka 10, uri mu banduye iyi virusi, arimo guhura n’akato mu muryango mugari, mu gihe musaza we w’imyaka umunani yamaze kwitaba Imana azize ingaruka z’ubu burangare. Ni urugero rugaragaza uburemere bw’ingaruka iki kibazo gifite ku buzima bw’abantu n’imibanire yabo.

Ibi byabaye muri Pakistan bitanga isomo rikomeye ku bihugu byose, by’umwihariko ibiri mu nzira y’amajyambere, ku kamaro ko kubahiriza amahame y’isuku n’umutekano mu rwego rw’ubuvuzi. Biranerekana uruhare rukomeye rw’itangazamakuru ricukumbura mu kugaragaza ibitagenda neza no kurengera inyungu z’abaturage.

Mu gihe ubuyobozi bukomeje guhakana, ukuri kw’amashusho n’ubuhamya bw’abahuye n’iki kibazo bikomeje gushyira igitutu ku nzego zibishinzwe, zisabwa gufata ingamba zihutirwa zo gukumira ko ibyabaye byakongera kubaho, no kugarura icyizere cy’abaturage mu nzego z’ubuzima.

By emmy