Ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, aho amakuru aturuka impande zitandukanye agaragaza ko u Burundi bwatangiye kongera kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bice byibasiwe n’imirwano ikomeye imaze igihe ihanganishije impande zinyuranye.
Ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2026, ku cyambu cya Rumonge kiri ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika, hagaragaye ubwato bunini bw’igisirikare cy’u Burundi butwaye abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare.
Amakuru yemeza ko ubu bwato bwakomereje urugendo mu mujyi wa Baraka, mbere yo kohereza abo basirikare ku mirongo y’urugamba mu bice bya Fizi na Mwenga birimo Gakenke, Mikenke, Kalingi, Mulima na Bidegu.
Ibi bikorwa byakurikiwe n’indi myiteguro yabaye mu ijoro, aho andi mato yongeye kugaragara apakira abasirikare n’ibikoresho bishya, bigaragaza ko u Burundi bwiyemeje kongera imbaraga mu rugamba.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko u Burundi bwabonye ibikoresho bishya byoherejwe bigamije gusimbura ibyari byangiritse mu nkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura.
Iyi gahunda yo kohereza izindi ngabo ije ikurikira igikorwa cyo kugabanya abasirikare cyabaye mu Ukuboza 2025, nyuma y’aho ihuriro rya AFC/M23 rifatiye ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo, harimo n’umujyi wa Uvira. Nyuma y’amezi make yo kwisuganya, u Burundi bugaragaza ko bwongeye kugaruka mu buryo bukomeye mu bikorwa bya gisirikare byo gushyigikira ingabo za Leta ya RDC.
Amakuru atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko intego nyamukuru y’izi ngabo ari ugufata agace ka Minembwe, kamaze igihe kagenzurwa n’abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho, umutwe uvuga ko wavutse ugamije kurinda abaturage b’Abanyamulenge. Aka gace gafatwa nk’ingenzi cyane mu by’umutekano n’imiyoborere muri ako karere, bikaba ari na yo mpamvu kari mu ntego z’ibitero bikomeje kuhagabwa.
Icyakora, ibikorwa bya gisirikare bikomeje guteza impungenge ku mibereho y’abasivile. Raporo iheruka gutangazwa n’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, igaragaza ko mu mpera za Werurwe 2026 u Burundi bwohereje abasirikare bagera ku 4,000 mu gace ka Minembwe.
Iyi raporo kandi ivuga ko ibitero byifashishije indege zitagira abapilote (drones) byiyongereye cyane kuva mu mpera za 2025, bikibasira abasivile, bigatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi ndetse n’ubutabazi bukabagora kubageraho.
Imibare igaragaza uburemere bw’iyi ntambara ikomeje kwaguka. Hagati ya Kanama 2022 na Ukuboza 2025, abasirikare barenga 29,000 b’u Burundi bari bamaze koherezwa mu burasirazuba bwa RDC, ibintu bigaragaza ubwitabire bukomeye bw’iki gihugu mu bibazo by’umutekano w’aka karere.
Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 rikomeje gushinja Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo, barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacancuro, gukomeza ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo. Iri huriro rivuga ko ibi bikorwa bigamije kudobya ibiganiro by’amahoro biri kubera mu Busuwisi kuva ku wa 13 Mata 2026, rikemeza ko ari uburyo bwo gukomeza intambara aho gushaka umuti wa politiki.
Nubwo AFC/M23 igaragaza ko yifuza ko ikibazo gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki, ishimangira ko izakomeza kwirwanaho mu gihe ivuga ko igabwaho ibitero, cyane cyane mu rwego rwo kurinda abasivile bavuga ko bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyi mirwano.
Uko ibikorwa bya gisirikare bikomeza kwiyongera, ni ko impungenge ku hazaza h’amahoro mu burasirazuba bwa RDC zikomeza kwiyongera. Gukomeza kohereza ingabo nshya, kwiyongera kw’ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’ibitero byibasira abasivile, byose bigaragaza ko inzira y’ibiganiro igifite inzitizi nyinshi, mu gihe abaturage bo bakomeje kuba abahura n’ingaruka zikomeye kurusha abandi.
Icyizere cy’amahoro kiracyari kure mu gihe imbunda zikomeje kuvuga kurusha ibiganiro, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye, cyane cyane abatuye mu misozi ya Mulenge ikomeje kuba isibaniro ry’iyi ntambara imaze igihe kinini ihitana ubuzima n’icyizere cy’abaturage.
