umuti

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigega Global Fund gishyira ingufu mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya, bikomeje gushyira ingufu mu gukwirakwiza umuti wakozwe n’uruganda Gilead ufasha mu kurinda ubwandu bw’agakoko ka Sida ku buryo nibura waba wamaze kugera ku bantu miliyoni eshatu mu 2028.

Uyu muti uzwi nka Lenacapavir, wamaze kugera ku bantu batandukanye bo mu bihugu icyenda bya Afurika. Global Fund yavuze ko iri muri gahunda yo kwagura aho uwo muti ugera ku buryo ibindi bihugu 12 nabyo biwuhabwa.

Ibyo bihugu birimo Repubulika y’Abadomikani, Fiji, Indonesia, Maroc, u Rwanda na Thailand.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Global Fund, yagiranye na Gilead ikora umuti wa Lenacapavir, amasezerano agamije gutanga doses nibura miliyoni ebyiri mu gihe cy’imyaka itanu mu bihugu bikennye.

Umuryango Mpuzamahanga w’Abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières, wavuze ko gukwirakwiza uyu muti ari ingenzi, ariko ko abantu bazawuhabwa ari bake ugereranyije n’abawukeneye.

Lenacapavir ni umuti uterwa mu rushinge, umuntu akawuhabwa inshuro ebyiri mu mwaka. Ufasha umubiri w’umuntu wawuhawe kutandura agakoko ka Virusi itera Sida.

Iyo Virusi itera Sida igerageje kwinjira mu mubiri w’umuntu wawuhawe, urema uturemangingo twica bwangu iyo virusi. Bivuze ko icyo gihe Virusi iba idashobora kuba yakura, yakwirakwira mu maraso kuko iba yapfuye.

Uyu muti ni ingenzi kurusha ibinini byari bisanzwe bifatwa kuko byo umuntu aba asabwa kubifata buri munsi, mu gihe ibindi byo ari urushinge rumwe umuntu aterwa mu mezi atandatu.

By emmy