Ibihugu byo mu Muryango wo Gutabarana wa OTAN, nk’u Bufaransa n’u Bwongereza byagaragaje ko Donald Trump agomba kubaga akifasha mu bijyanye no gufunga inzira ya Hormuz ko byo nta ruhare buza kubigiramo.

Trump yari yavuze ko gukumira ubu bwato bwinjira cyangwa buva muri Hormuz aza kubifashwamo n’ibindi bihugu ndetse ko arasa ku bwato ubwo ari bwo bwose bwishyuye Iran ngo bukomeze.

Ati “Nta muntu wishyuye mu buryo butemewe uza koroherwa no gutambuka mu mazi magari. Umunya-Iran uwo ari we wese ugerageza kuturasaho aroherezwa ikuzimu.”

Nyuma Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zavuguruje iyi mvugo ya Trump zigaragaza ko ubwato buraswaho ari ubwinjira cyangwa ubuva muri Iran bukoresheje ibyambu byose bya Iran ko ubwato bunyura mu nzira ya Hormuz budakoresheje ibyambu bya Iran ntacyo buba.

Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, Trump yabishimangiye, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikumira ubwato bwinjira cyangwa busohokera ku byambu bya Iran byose guhera ku wa 13 Mata 2026, nka Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Kwanga gufatanya na Amerika k’u Bwongereza n’u Bufaransa, bisobanuye izindi ntugunda hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku Isi.

Trump yakunze kubyikoma cyane abiziza ko bitamuhaye ubufasha bwuzuye mu guhangana na Iran ndetse abikangisha kuva muri OTAN no kuvana ingabo za Amerika mu Burayi.

Abanyaburayi bagaragaje ko bafasha mu gushakira umutekano Hormuz mu gihe hari ubushake bwo kurangiza intambara ndetse hagasinywa amasezerano na Iran ko ubwato bwabo butazagabwaho ibitero.

Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yabwiye Abanyaburayi ko Trump ko ashaka gufatanya na bo mu gushakira Hormuz umutekano.

Rutte aherutse gutangaza ko OTAN yagira uruhare mu gushakira umutekano Hormuz mu gihe abanyamuryango bayo uko ari 32 bakwemera ko hoherezwayo ingabo mu butumwa bwo kurinda aha hantu hafatiye Isi runini.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi wa Iran mu Buhinde, Mohammad Fathali, yatangaje ko bari gukorana neza n’u Buhinde mu gushakira inzira ubwato bwabwo bunyura muri Hormuz.

Impamvu ni uko hafi ya 40% by’ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli byatumijwe n’u Buhinde butabonye uko butambuka mu bihe by’iyi ntambara.

Ni mu gihe na Loni yatangaje ko iri gushaka uko yafasha mu korohereza ubwato bwikoreye ifumbire bunyura muri Hormuz gutambuka.

Loni iri gutekereza uyu mushinga mu gihe akanama kayo gashinzwe umutekano gaherutse kunanirwa kumvikana ku ngingo yo kohereza ingabo muri iyi nzira zikarindira umutekano ubwato buhanyura.

By emmy