Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG yatangaje ko kubera imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no kuyisana hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’imirenge imwe n’imwe hagati y’itariki ya 15-17 Mata 2026.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Mata 2026 rigaragaza ko ku wa 15 Mata amashanyarazi azabura mu bice by’imirenge ya Musha na Mwurire muri Rwamagana.
Imirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Rugerero na Nyakiriba izabura amashanyarazi ku wa 16 Mata 2026.
REG kandi yavuze ko amashanyarazi azabura mu Karere ka Musanze mu mirenge ya Cyuve, Kinigi, Nyange, Shingiro na Muhoza, mu gihe mu Karere ka Nyarugenge amashanyarazi ateganyijwe kubura mu mirenge ya Mageragere na Nyamirambo hose akazabura ku wa 17 Mata.
Kuri iyi tariki kandi amashanyarazi azaba yabuze mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Kigabiro, Muhazi, Gishari, Munyaga, Munyiginya ndetse n’ibice bya Rubona na Mwurire.
Biteganyijwe ko amashanyarazi azajya abura hagati ya Saa Sita na Saa Cyenda z’amanywa.
Riti “Abantu barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha ziteganyijwe.”
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025 yamenyeshejwe ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi ziyongereye zikagera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.
Inyandiko y’imihigo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo y’umwaka wa 2025/26 igaragaza ko ingo zimaze guhabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu gihugu hose zirenga miliyoni 2,1 mu gihe ingo zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zirenga ibihumbi 893.
